Amazon yangiye Polisi ya Amerika gukoresha ikoranabuhanga ryayo rihuza amasura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2020 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Amazon yanze kwemerera Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwifashisha porogaramu yayo, ikoreshwa mu guhuza isura y’umuntu n’ifoto iri mu mwirondoro we.

Ni ikoranabuhanga ryari risanzwe rikoreshwa n’ibigo bitandukanye mu gihe bari mu iperereza ku muntu runaka, bashaka guhuza isura bafashe n’iy’umuntu bakeka.

Imikorere y’iyo porogaramu yari isanzwe ikemangwa ariko byarushijeho mu minsi ishize ubwo umwirabura George Floyd yicwaga anizwe n’umupolisi. Hari amajwi yakomeje kwiyongera asaba ko Polisi ibuzwa kongera gukoresha iyo porogaramu kuko yibasira abirabura cyane kurusha abazungu.

Amazon ihagarikiye Polisi nyuma y’icyumweru sosiyete IBM nayo ihagaritse porogaramu yayo ku bayikoresha bashaka kumenya abantu bari mu kivunge ndetse n’abashaka kumenya umuntu bashingiye ku ibara ry’uruhu rwe.

Amazon yatangaje ko yahagaritse ikoreshwa rya porogaramu yayo kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ibanze ishyireho amategeko y’uburyo iryo koranabuhanga rizajya rikoreshwa.

Iyo sosiyete yatanze igihe kingana n’umwaka kugira ngo Inteko ibe yatoye itegeko ryerekena uburyo bwiza iyo porogaramu yajya ikoreshwa ntawe ibereye.

Icyakora, Amazon yatangaje ko ku miryango n’ibigo birwanya icuruzwa ry’abantu bazemererwa gukoresha iryo koranabuhanga.

Porogaramu ya Rekognition ikoresha ubuhanga buhambaye (Artificial Intelligence, AI) ikabasha guhuza ifoto yafashwe n’andi mafoto ajyana n’imyirondoro y’umuntu aba abitse mu ikusanyamakuru rya Leta. Ni Porogaramu ishobora gushakisha ifoto imwe mu mafoto menshi ikayihuza n’iyafashwe ako kanya.

Icyakora abanenga iryo koranabuhana bavuga ko rikunze kwibeshya ku masura y’Abirabura rikabahuza n’abo badasa nabo, ugereranyije n’uko rimenya abazungu.

IBM yo yahagaritse ikoreshwa rya porogaramu yayo ivuga ko itizeye ikoranabuhanga ry’inzego zishinzwe umutekano kuko rishobora kwibeshya, ngo keretse babanje kurisuzuma.

Polisi ya Amerika yabujijwe kongera gukoresha porogaramu ya Amazon ihuza amasura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .