Bitandukanye na Alexa isanzwe, Alexa Plus ifite ubushobozi bwo gukora nk’ibyo umuntu akora abifashijwemo n’ubwenge bwe nko gutumiza ibintu ku ikoranabuhanga (ordering) n’ibindi.
Ifite n’ububasha bwo kumenya no kubika amakuru yihariye y’umuntu nka gahunda ze ku buryo yamwibutsa igihe kigeze; filimi, ibyo kurya n’ibyo kunywa akunda, ikagira ubushobozi bwo kuba yaganira na we bisanzwe.
Alexa Plus ifite ubushobozi bwo gufata amafoto no kuyasesengura. Urugero, ushobora kuyisaba kugera ku gice runaka muri filimi uri kureba [muri make kwihutisha] igahita ibikora ako kanya.
Alexa Plus izajya iboneka guhera ku giciro cy’Amadolari ya Amerika ($) 19,99 ku kwezi, n’ubuntu ku bafatabuguzi ba Amazon Prime. Ni igiciro kiri hasi igereranyije na 14,99$ cya Alexa isanzwe.
Alexa Plus yakoreshwa ku dukoresho tw’ikoranabuhanga ahanini dushyirwa mu ngo twa Amazon nka Echo Show 8, 10, 15, na 21, kandi ikaba yaboneka binyuze no ku rubuga rwayo, Alexa App. Aba mbere bazatangira kuyikoresha muri Werurwe 2025.
Alexa Plus itanga n’amakuru anyuzwa ku bitangazamakuru bifitanye imikoranire na Amazon nka Associated Press, Politico na Reuters.
Izajya kandi ifasha abantu kubona serivisi zitangwa na Uber Eats, Sonos, Zoom, n’ibindi.
Aya ni amavugurura avuze byinshi kuri Amazon, cyane muri ibi bihe ihanganyemo n’ibindi bigo bifite ikoranabuhanga nk’iri bya Google na Apple.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!