Ibi birori byabaye ku wa 28 Werurwe 2025, mu gikorwa ngarukamwaka aho abayobozi b’iyi banki bahura n’abakiliya bayo bari mu turere ifitemo amashami, bakungurana ibitekerezo ku bikwiye kunozwa.
Umuyobozi Mukuru wayo, Vincent Istasse, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Huye, afatanyije n’abandi bayobozi b’iyi banki, basura bamwe mu bakiliya bakora ibikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubucuruzi, n’ibindi.
Istasse yibukije abakiliya babo ko bahisemo neza gukorana na yo, agaragaza ko badakwiriye gushidikanya kuyigana mu rwego rwo guteza imbere imishinga yabo.
Yaberetse ko iyi banki ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo nini, igahaza Abaturarwanda mu rwego rw’imari.
Umuyobozi muri Bank of Africa ushinzwe kureberera amashami yayo ndetse n’abakiliya ku giti cyabo, Kayumba Vincent, yeretse abakiliya b’iyi banki zimwe muri serivisi z’umwihariko babafitiye.
Muri zo harimo konti yo kuzigama yitwa ‘Intego’ irimo ubwishingizi bw’ubuzima butangwa na SONARWA Life Ltd, bugamije kurinda ufite konti mu gihe habayeho ibyago by’ubumuga buhoraho cyangwa urupfu.
Iyi konti ifasha abakiliya kuzigamira intego y’ibikorwa runaka, mu gihe ibyago bibaye, umukiliya agahabwa kuri konti amafaranga yose yishingiwe, kugira ngo intego ze z’imari zigerweho.
Ati ‘‘Urafungura konti ya Intego, tukubwire ayo uzajya wishyura buri kwezi bitewe n’uko intego yawe ingana, utangire uyazigame buri kwezi. Kubera ko iyi intego yawe izaba ishinganishijwe, n’iyo wabitangira mu gitondo, ibyago bikakugwirira ku mugoroba wenda ugakora impanuka ukamugara, ya ntego yawe buracya tuyishyira kuri konti yawe.”
Yanibukije abatuye mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko ab’i Huye ko ari ku gicumbi cy’uburezi bw’u Rwanda, abamurikira inguzanyo ihabwa amashuri yitwa ‘School Bridge Financing’ itanga miliyoni 50 Frw yishyurwa mu mezi atandatu nta nyungu, nta n’ingwate.
Iyi yunganirwa kandi n’indi yitwa ‘Iga loan’ ishobora kwishyurwa mu gihe cy’amezi 11 nta ngwate, nta n’inyungu, ifasha ababyeyi kwishyurira abana ishuri cyangwa na bo bakaba bajya kongera ubumenyi.
Yakomeje ababwira ko biteguye gukomeza kubaherekeza mu byo barimo byose byaba ubuhinzi nk’ubw’ikawa aho babaha inguzanyo ku nyungu nke itarenga 12%, inguzanyo z’ubwubatsi zirimo iyitwa ’Affordable Housing’ iri ku nyungu ya 11%, inguzanyo ku mushahara yagera kuri miliyoni 40 Frw nta ngwate n’izindi.
Mukasine Odette ni rwiyemezamirimo watangiye gukorana n’iyi banki kuva mu 2016, akagaragaza ko nk’abafatanyabikorwa b’iyi banki bishimira kubona abayobozi babo babegera aho bakorera bakabaganiriza ku tundi dushya bafite.
Pst Mutunzi Dieudonné we yagize ati “Kuba ubuyobozi bwa Bank of Africa bwamanutse bukaza i Huye kugira ngo tuganire, tubabwire icyo twifuza ni ibintu bishimishije. Byongeyeho ko banadusuye aho dukorera, banatwemerera ko bagiye kongera umuvuduko mu kuduha inguzanyo byihuse ni iby’agaciro.”
Bank of Africa yahoze ari ikigo cy’imari iciriritse cyitwa Agaseke, ubu imaze hafi imyaka 10 yarabaye banki y’ubucuruzi, ikaba ifite amashami 14 mu gihugu hose.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!