00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akavuyo muri Twitter! Impinduka zari zashyizwe kuri konti ziri ‘verified’ zakuweho

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 07:38
Yasuwe :

Ku wa Gatatu Twitter yari yakoze impinduka mu buryo konti ziri ‘verified’ zigaragara, aho munsi ya ‘handle’ ya konti, hari hashyizweho ijambo ‘official’ rigaragaza ko iyo konti ari iy’umuntu ukomeye cyangwa se ari iy’urwego rukomeye rwaba urwa leta cyangwa se ikindi kigo.

Ni impinduka zari zatangajwe ku wa Kabiri, bigeze ku wa Gatatu zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa. Mu Rwanda hari konti zimwe na zimwe zari zakoreweho izo mpinduka zirimo iy’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Nyuma y’amasaha make, iryo jambo ‘official’ ryari ryashyizwe kuri izo konti, ryavanyweho. Elon Musk yaraye atangaje ko iryo jambo ryakuwe kuri konti zose.

Elon Musk yavuze ko hagiye gusubirwamo uburyo konti zihabwa ikimenyetso cy’ubururu gituma ziba ‘verified’ bizajya bijyana no kwishyura amadolari umunani ku kwezi, impinduka zizareba buri wese aho kuba ibigo bikomeye cyangwa se abantu b’ibyamamare.

Usibye konti ya Paul Kagame, izindi zirimo iz’ibinyamakuru nka AFP, iz’abayobozi bandi bakomeye ku Isi nka Papa Francis, abahanzi nka Jay-Z na Kanye West, zari zahawe akamenyetso ka ‘official’ ariko kamaze gukurwaho.

Twitter ntabwo irasobanura amabwiriza ajyanye n’aka kamenyetso ka ‘official’ kari kashyizwe kuri izo konti.

Akamenyetso ka "official" kari kashyizwe kuri konti zimwe ziri 'verified' kakuweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .