00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro ka Bitcoin kageze hejuru y’ibihumbi 86$

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 November 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Agaciro k’ifaranga koranabuhanga rya Bitcoin gakomeje gutumbagira, aho kuri ubu kageze hejuru y’ibihumbi 86 by’amadorali ya Amerika, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka.

Ibi biri guterwa n’icyizere abacuruza iri faranga bafite kijyanye no kuba Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Amerika ashyigikiye ikoreshwa ry’iri faranga koranabuhanga.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere Saa 21:23 ku masaha y’i Kigali, Bitcoin imwe yari ifite agaciro ka 86.295$, bigaragaza izamuka rya 7% ugereranyije n’agaciro yari ifite imbere y’icyo gihe.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, imibare yagaragazaga ko Bitcoin imwe ihagaze 87.121$ [hafi miliyoni 120 Frw].

Agaciro kayo kandi karushijeho kuzamuka muri uyu mwaka, kuko kavuye ku bihumbi 37$ gusa mu 2023. Uretse Bitcoin, n’agaciro k’andi mafaranga yose y’ikoranabuhanga kazamutse ku rugero rwo hejuru.

Kuri ubu, Bitcoin ifite agaciro ka miliyari 1.700 z’amadolari ya Amerika, ikaba ari iya cyenda mu mitungo ifite agaciro kanini cyane ku isoko ku Isi. Muri rusange agaciro k’ifaranga koranabuhanga karenze miliyari 2.880 z’amadorali ya Amerika ku wa Mbere.

Mu gihe cye cyo kwiyamamaza Trump yasezeranyije abari mu rwego rw’ubucuruzi bw’ifaranga koranabuhanga ko azahindura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “Igicumbi cy’iri faranga ku Isi” kandi yemeza ko Bitcoin yose ikwiye gucukurirwa muri icyo gihugu.

Uku gucukura si bimwe dusanzwe tuzi, ahubwo ni uburyo bwifashisha ikoranabuhanga rya blockchain n’izindi porogaramu za mudasobwa ngo Bitcoin ziboneke.

Trump yigeze no gukoresha Bitcoin agurira abafana be za ‘cheeseburger’ n’ibinyobwa mu kabari kamwe mu Mujyi wa New York City, mu rwego rwo gushimangira isezerano rye.

Ibi bituma benshi mu basesenguzi mu by’imari bavuga ko agaciro k’iri faranga kazakomeza gutumbagira cyane ku buryo gashobora kugera ku bihumbi 100$ mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Agaciro ka Bitcoin gashobora kugera ku bihumbi 100$ mbere y'uko 2024 irangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .