Abatunze telefoni za Blackberry ntibagishobora gukoresha uburyo bwa Messenger

Yanditswe na Habimana James
Kuya 1 Kamena 2019 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Kuva kuri uyu wa Gatanu abatunze telefoni za Blackberry ntibashobora kohererezanya ubutumwa bakoresheje uburyo buzwi nka Messenger, nyuma yaho buhagarikiwe.

Ubu ni uburyo abatari bake bakoresha izi telefoni bakoreshaga mu kohererezanya ubutumwa, gusa mu 2011 igihugu cy’u Bwongereza cyabushyize mu majwi kuba ngo bwaragize uruhare mu gukongeza imyigaragarambyo yabereye mu mujyi wa Londres n’ahandi mu gihugu.

Iyi myigaragambyo yabaye hagati ya tariki 6 na 11 Kanama uwo mwaka, ni imyigaragambyo yakurikiye urupfu rw’uwitwa Mark Duggan wari umaze kuraswa n’inzego za Polisi, rukurikirwa n’urugomo rwarimo gusahura. Abantu batanu bahasize ubuzima ibitari bike birangizwa.

Ikigo Emtek cyo muri Indonesia gitanga iyi serivisi, muri Mata uyu mwaka cyari cyavuze ko abakoresha Messenger bari bafite ukwezi kumwe ngo babe bimukiye mu bundi buryo.

Iyi sosiyeye yari izwiho kuba yarakoze bwa mbere telefoni zigezweho ‘Smartphone’, ariko nyuma yagiye ivanwa ku isoko na Samsung, iPhone, HTC, n’izi sosiyete.

Mu 2013 nibwo Blackberry yarushijeho kugwa mu gihombo ku buryo yari yatangaje ko yishyize ku isoko ku muntu wese wabasha gutanga miliyari enye na miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, ubwo yari ikiyoborerwa mu kiswe RIM (Research in Motion) nyuma cyaje guhinduka Blackberry Ltd.

The guardian yavuze ko kubera kugenda ivanwa ku isoko n’ibindi bigo, mu 2016 aribwo Blackberry yahisemo kuva muri uru ruganda rwo gukora za telefoni.

BBM bisobanura Blackberry Messenger, ikaba yarabayeho yonyine ikoreshwa n’abantu bamwe kuko yari muri telefoni za Blackberry zitapfaga gutungwa n’abantu batishoboye.

Gusa bigeze muri 2013, nyuma y’imyaka irenga irindwi BBM ibayeho, nibwo yabonye kwemera gukoreshwa n’abandi bose, kuko yabashije gusigwa kure na WhatsApp yabayeho kuva muri 2009 kandi ikaba yari ihendutse cyane ndetse igakoreshwa muri telefoni nyinshi hafi ya zose zishoboka ku buryo byatumye yitabirwa by’akataraboneka ikazimya hafi burundu ikizwi nka SMS.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza