Cheng Dong wari uyoboye uru rugendo na bagenzi be Liu Yang na Cai Xuzhe, barutangiye ku wa 5 Kamena 2022, bagiye kugenzura imirimo yo kubaka Station y’u Bushinwa yiswe ‘Tiangong’ mu isanzure.
Imirimo yarangiye mu Ugushyingo uyu mwaka. Iri tsinda ryageze ku Isi riri mu kigendajuru cya Shenzhou-14 kuri iki Cyumweru, bikaba byatangajwe ko urugendo rwabo rwagenze neza.
Umugore wa mbere w’Umushinwa wagiye mu isanzure, Liu Yang, yavuze ko yagize ibihe bidasanzwe atazibagirwa, akaba yishimiye kugaruka ku Isi.
Abasoje urugendo rwabo basimbuwe n’abandi batatu Fei Junlong, Deng Qingming na Zhang Lu bagiye gukora urugendo rwiswe Shenzhou-15, ruzabamaza amezi agera kuri atandatu mu isanzure.
Byitezwe ko uru rugendo rugiye gukorwa ari rwo ruzasoza izigamije iyubakwa rya Station y’u Bushinwa mu isanzure.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!