Iyi raporo yasohotse kuwa 21 Nyakanga 2020, ivuga ko ubwiyongere bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bwaturutse ku cyorezo cya Coronavirus, kuko ikoranabuhanga ariryo ryasimbuye uburyo abantu batumanagaho.
Digital 2020 Global Statshot igaragaza ko nibura abantu miliyari 3.96 ku Isi bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Iyo raporo ivuga ko mu mezi 12 ashize, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ku Isi biyongereyeho 10. Bivuze ko buri segonda, abantu 12 bashya babaga bakoresheje imbuga nkoranyambaga.
Mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, 43 % bavuze ko bazimazeho umwanya munini kubera ingamba zagiye zishyirwaho zo kwirinda coronavirus. Urubyiruko rwazifashishije mu kurushaho kumenyana n’inshuti zabo naho ibyamamare byazifashishije kugira ngo bikomeze kuba hafi y’abafana.
Mu babajijwe, 80 % bavuze ko kujya kuri internet byabafashije cyane, nk’aho 76 % bavuze ko byafashije abana babo mu masomo, 74 % bakomeje kuba hafi y’imiryango yabo naho 43 % byabafashije kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe.
Nubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga biyongereye, raporo igaragaza ko hakirimo icyuho n’ubusumbane mu ikoreshwa ryazo. Nko muri Amerika y’Amajyepfo, mu Burayi, Aziya na Afurika y’Amajyaruguru abazikoresha bari ku kigero cyo hejuru kuko bari hagati ya 57 % na 82 %, mu gihe muri Afurika y’Iburasirazuba bari ku 14 %. Muri Aziya y’Amajyepfo abakoresha imbuga nkoranyambaga ni 36 %.
Ubusumbane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ku bagore n’abagabo nabwo bwarigaragaje. Raporo ivuga ko nko muri Afurika, mu bantu batanu bakoresha imbuga nkoranyambaga, babiri aba ari abagore mu gihe batatu ari abagabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!