Abaruhuramutima ba GAERG bahawe telefone 200 muri gahunda ya #Connect Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye na Sosiyete ya MTN Rwanda, batanze telefone zigezweho (Smartphones) 200 ku bagenerwabikorwa b’Umuryango w’Abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), muri gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza smartphone ku Banyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Ni igikorwa cyanyujijwe mu mushinga ’AHEZA’ wa GAERG ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Aheza Center gishinzwe isanamitima n’ubudaheranwa.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ibinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane, yatangaje ko “Abahawe telefoni ni ababyeyi b’imiryango 100 ihuriza hamwe abagenerwabikorwa barenga 1500 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba babyeyi ni abaruhuramutima (Counselors) babihuguriwe. Telefoni zizabafasha mu kazi kabo nko gutanga raporo no guhabwa andi mahugurwa.”

Abahereweho ni abo mu Karere ka Kamonyi, bikazakomereza muri Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Nyanza, Ruhango, Gatsibo, Ngoma, Nyagatare na Rusizi.

Izi telefone zatanzwe mu gihe GAERG iri mu cyumweru ngarukamwaka kizwi nka GAERG/AERG Week, gitegura Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwinjira mu bikorwa byo Kwibuka bakomeye.

Muri uyu mwaka hazibandwa ku bikorwa bitatu by’ingenzi birimo ibigamije kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, ibigamije kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibimenyetso byayo no gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.

Mu Ukuboza 2019, ni bwo MTN Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefone zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye turi mu gihugu.

Byitezwe ko izi telefone zatanzwe zizafasha cyane abaruhuramutima mu gutanga raporo
Izi telefone zatanzwe muri gahunda ya Connect Rwanda igamije gutuma buri rugo mu Rwanda rutunga telefone igezweho
Haherewe ku baruhuramutima bo muri Kamonyi ariko bizakomereza mu tundi turere

Amafoto: RwandaICT


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .