00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri bafite imishinga myiza ya siyansi n’ikoranabuhanga bahembwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 February 2025 saa 07:28
Yasuwe :

Umuryango witwa STEMpower uharanira guteza imbere imyigishirize y’amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare (STEM) muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, wahembye abanyeshuri bafite imishinga myiza muri ayo masomo binyuze mu irushanwa ryiswe ‘National Science and Engineering Fair in Rwanda’.

Ni irushanwa rizajya riba buri mwaka ryatangijwe ku wa 14 Gashyantare 2025, hahembwa abahize abandi, mu birori byebereye muri RP Kigali College.

Ritegurwa na STEMpower Rwanda ku bufatanye na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda na Kaminuza ya Case Western yo muri Amerika.

Abitabiriye iryo rushanwa ni abanyeshuri bo mashuri yisumbuye yigisha STEM yo mu Ntara y’Iburengerazuba banogerereje imishinga yabo mu cyumba cya siyansi n’ikoranabuhanga cya STEMpower kiri muri Kibogora Polytechnic, abo mu Majyepfo bakoreye mu kiri muri Gitwe Adventist College n’abo mu Majyaruguru bakoreye mu kiri muri Ines-Ruhengeri.

Mbere y’uko irushanwa ritangira habanje guhugurwa abarimu na bo bahuguye abanyeshuri bagera kuri 457 biga STEM mu bigo byo muri za ntara eshatu kugira ngo babashe kwitegura neza iryo rushanwa bahanga imishinga.

Muri abo banyeshuri hatoranyijwemo abagera kuri 50 bagombaga kwitabira irushanwa noneho bahurira hamwe ku rwego rw’Igihugu. Bari bafite imishinga 21 yahatanye iza gutoranywamo irindwi myiza yegukana ibihembo.

Abanyeshuri bahatanye berekana imishinga ifite udushya bakoze mu bijyanye n’koranabuhanga nka za robots, ibijyanye na coding, kubaka imikino yo kuri internet,ibijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire n’ibindi.

Abatsinze bahembwe mudasobwa ndetse abandi imishinga yabo itsindira gukomeza kunozwa no gufashwa kuyishyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa STEMpower Rwanda, Serukiza Espoir, yashimye abafanyabikorwa muri iryo rushanwa, avuga ko rizazamura urubyiruko rwifitemo imishinga myiza isubiza ibibazo byugarije umuryango mugari ariko rwazitirwaga n’amikoro make.

Yagize ati “Muri STEMpower twizera ko buri mwana aba ari umuhanga muri siyansi tutitaye ku buzima yanyuzemo. Binyuze mu kumwongerera imbaraga uwo mwana ashobora guhindura Isi. Twizeye tudashidikanya ko imishinga aba bana batweretse nimara gufashwa izakemura bimwe mu bibazo bikomeye Isi ifite uyu munsi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Inozabubanyi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda,Marissa J.Polnerow yasabye abo banyeshuri kutiga bagamije kwiyungura ubumenyi gusa, ko ahubwo bagomba kubukoresha bahanga imishinga ishoboka.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Ntare Alex yavuze ko abarimu bahaye ubumenyi abo banyeshuri ari ab’agaciro gakomeye ariko ashimangira ko ibyo nta cyo byari kuba bivuze iyo abo banyeshuri batabigira ibyabo ngo bavome ubumenyi bwabyaye imishinga ikomeye berekanye.

Nyiramahoro Thindal wiga muri Gitwe Adventist College uri mu bafite umushinga wahembwe yavuze ko irushanwa ryababereye umwanya mwiza wo kwaguka, agashimira inzego zose zabigizemo uruhare.

STEMpower Rwanda ifite ibyumba bya siyansi n’ikoranabuhanga 10 hirya no hino mu gihugu, birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa bifasha urubyiruko kubasha gushyira mu ngiro ubumenyi bahererwa mu ishuri.

Ni mu gihe muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara STEMpower ihafite ibyumba nk’ibyo bigera ku 135 mu bihugu nka Ethiopia, Sudani y’Epfo, Kenya, Lesotho, u Burundi, Burkina Faso, Mali n’ahandi.

Irushanwa rya National Science and Engineering Fair in Rwanda biteganyijwe ko mu myaka iri imbere rizakomeza kwaguka rikitabirwa n’abiga STEM mu ntara zose z’Igihugu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri East African Christian College, Dr Musafiri Malimba Papias aha banyeshuri igihembo
Abarimu bakora mu byumba bya siyansi n'ikoranabuhanga bya STEMpower ni bo bahuguye abanyeshuri
Mu byo abanyeshuri bahembwe harimo mudasobwa
Mu mishinga abo banysehuri bakoze harimo n'ijyanye n'ubutabire
STEMpower ifite ibyumba bya siyansi n'ikoranabuhanga abayeshuri bigiramo
Umuyobozi wa STEMpower Rwanda, Serukiza Espoir, yavuze ko iryo rushanwa rizazamura urubyiruko rwifitemo imishinga myiza isubiza ibibazo byugarije umuryango mugari
Umuyobozi wungirije ushinzwe Inozabubanyi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Marissa J.Polnerow, yasabye abo banyeshuri kwiyungura ubumenyi bakabukoresha bahanga ibishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .