Ayo marushanwa ategurwa n’Umuryango witwa FIRST uharanira guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM], hifashishijwe ikoreshwa rya ‘robots’ n’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence) mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Ayo marushanwa abamo ibyiciro bibatu. Icya mbere cyitwa FIRST Lego League (FLL) cyitabirwa n’abana bari hagati y’imyaka icyenda na 16, icya kabiri cyitwa FIRST Tech Challenge (FTC) cyitabirwa n’abari hagati y’imyaka 12 na 18.
Icyiciro cya gatatu cyitwa FIRST Robotics Competition (FRC) cyo kikitabirwa n’abari hagati y’imyaka 16 na 20.
Abarushanwa berekana imishinga bakoze ku gukoresha ubwenge buhangano mu kubaka ‘robots’ ariko hari n’ikindi gice cy’imishinga ya ‘AI’ inyuranye yakemura ibibazo Isi ifite.
Abana bagiye kwitabira ayo marushanwa ni Abanyarwanda bagiye bitabira aya FLL amaze kubera mu Rwanda inshuro eshatu yitabirwa n’abiga mu mashuri yisumbuye.
Abo bana bavuga ko nyuma yo gutsinda mu cyiciro cya mbere bahisemo kwihuriza hamwe basaba ko bakwemererwa guhatana mu kindi cyiciro cya FRC barabyemererwa noneho bashaka aho bakura inkunga.
Bashimira Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ICT Chamber n’ikigo FabLab babateye inkunga yo kwitegura no kuzitabira ayo marushanwa.
Imyiteguro bayigeze kure aho buri mpera z’icyumweru bahurira i Kigali kuri FabLab bakabasha gusubiramo ibyo bazamurika.
Amarushanwa bazitabira na yo ari mu byiciro bibiri aho aya mbere azabera muri Leta ya Florida muri Amerika ku wa 2 Mata. Bazaba bahatanye n’andi matsinda 47 y’ahandi ku Isi, nibatsinda bakomereze mu kindi cyiciro kizabera i Texas ku wa 19 Mata 2025.
Itsinda ryabo ryitwa Ladybug FRC 9647 kuko buri kipe yitabira ayo marushanwa ihabwa izina.
Ni aba mbere muri Afurika bagiye kwitabira ayo marushanwa ya FIRST mu cyiciro cya gatatu, azwi nka FRC bitewe n’uko asaba ubushobozi bwinshi mu kuyategura; ibituma ibindi bihugu bya Afurika byitabira aya FLL gusa adasaba ibikoresho bihanitse.
Icyiciro cya mbere cya FLL kimurikwamo ‘robots’ zikorwa mu ngano nto ariko FRC yo imurikirwamo ‘robots’ nini nk’izakoreshwa mu nganda zisaba ubushobozi mu kubona ibikoresho byifashishwa mu kuzubaka.
Karangwa Muhoza Beni Bonheur wiga i Nyanza muri Collège du Christ-Roi mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’Ubugenge, Ibinyabutabire n’Ibinyabuzima (PCB) yabwiye IGIHE ko ayo marushanwa ayabona nk’amahirwe ntagereranywa kuri we no ku bandi.
Ati “Guhura buri cyumweru dukora kuri uwo mushinga wo kubaka ‘robots’ ubwabyo tubyigiramo ibintu byinshi. Kubarizwa mu itsinda turi 30 bazahagarira Afurika kandi mu gihugu hari abanyeshuri barenga miliyoni ebyiri ni amahirwe akomeye yo kugaragaza ibyo twifitemo kuko ntituba tubyiga mu ishuri.”
Ndabikunze Ineza Liza wiga Imibare, Ubugenge na Mudasobwa (MPC) mu wa gatanu muri Collège Saint André i Nyamirambo, avuga ko ayo marushanwa ayitezeho kumwongerera ubushobozi mu kubaka ‘robots’ zikemura ibibazo byugarije umuryango mugari akarenga ku zikoreshwa gusa mu nganda.
Rubagumya Pacifique wiga PCB muri Kagarama Secondary School ku Kicukiro yavuze ko asanzwe akunda ‘robots’ ndetse akaba yiteze ko mu marushanwa bagiye kwitabira bazahagararira Igihugu neza.
Ati “Urubyiruko ni twe mbaraga z’Igihugu kandi dushaka ko mu gihugu cyacu ari twe dufata iya mbere mu ikoranabuhanga kugira ngo nihagira amahirwe aboneka azagishingireho iterambere ryihute.”
Manzi Mucyo Philemon ushinzwe ubushakashatsi muri FabLab yavuze ko icyo kigo cyishimiye gushyigikira abo bana mu buryo bwo kubaha ibikoresho n’aho bakorera kuko babonye bafite icyerekezo cyiza mu kubaka ‘robots’.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!