00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Kigali bitabiriye Car Free Day bigishijwe kwisabira serivisi za Leta ku Irembo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 November 2023 saa 05:57
Yasuwe :

Abakozi ba Irembo bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange izwi nka ’Car Free Day’, mu bukangurambaga bwiswe ’Byikorere’, bugamije gushishikariza abantu kwisabira serivisi za Leta zitangwa binyuze ku rubuga rwa Irembo.

Ku Cyumweru, tariki ya 19 Ugushyingo 2023, ni bwo mu Mujyi wa Kigali habaye Siporo Rusange isanzwe iba kabiri mu kwezi ya ’Car Free Day’, yitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ab’ibigo byikorera n’abandi basanzwe biganjemo abakuru n’abana.

Abakozi ba Irembo ni bamwe mu bitabiriye iyi siporo, bahagurukira kuri BK Arena i Remera berekeza ku nyubako ya Kigali Heights aho bahuriye n’abandi barakomezanya.

Bakihagera bafatanyije n’abo bahasanze kunanura imitsi ariko bahaserukana akandi gashya karimo no kwigisha no gusobanurira ababyifuza gusaba serivisi bifashishije ikoranabuhanga.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Irembo, Patrick Gategabondo, yavuze ko siporo rusange ari amahirwe aba abonetse kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi kandi mu gihe gito.

Ati “Uyu munsi abantu bose baba baruhutse, uyu ni umwanya wo kugira ngo tubabwire ko urubuga ari urwabo. Ntabwo ari ngombwa ko abantu bajya gushaka ababasabira serivisi ahubwo bakwiye kubyikorera.”

“Ubu ku rubuga Irembo hariho serivisi zirenga 100 zigenewe abaturage. Ni ahabo ho kugira ngo bazibyaze umusaruro kandi ubwabo babigizemo uruhare. Bizagabanya ingendo ndetse n’amafaranga agenda ku kuzishaka.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yitabiriye iyi siporo ndetse abwira abantu ko ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali riri kugera ku rwego rushimishije ariko bisaba kongeraho bigizwemo uruhare na buri wese.

Yagize ati “Ubu serivisi zose ni izanyu. Twese dufate iya mbere mu kubyikorera. Intore mu ikoranabuhanga zigera ku 1500 hirya no hino mu gihugu zishinzwe guhugura abaturage zikabafasha kugira ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga. Nugana intore ujye uyisaba kukwigisha uko bikorwa.”

Uru rubuga kuva rwashingwa mu 2014 rwahinduye uburyo bw’imitangire ya servisi mu Rwanda kuko mbere wasangaga abantu batonze imirongo ku nzego z’ubuyobozi bitwaje impapuro zo gusabiraho serivisi.

Ibi byatumaga abaturage batakaza amafaranga mu gufotoza impapuro, mu ngendo, bakanatakaza andi bakabaye bakorera mu mwanya bamaraga ku murongo bategereje guhabwa serivisi.

Nubwo hagiye gushira imyaka icumi Irembo rishyiriyeho abaturage uburyo bwo kwisabira serivisi batiriwe bakora ingendo, ubu hakurikiyeho ibikorwa byo kugabanya ingendo bakora bajya gushaka aba ajenti.

Byatumye muri Gicurasi uyu mwaka, hatangizwa ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ aho abakozi ba Irembo bajya mu turere twose tw’igihugu, bakereka abaturage uko bakwisabira serivisi za Leta zitangirwa kuri uru rubuga.

Aho ubukangurambaga butangijwe hari impinduka ndetse n’umusaruro bumaze gutanga kuko ubu umubare w’abisabira serivisi umaze kwiyongera kuko wavuye kuri 25% ugera kuri 42% mu mezi atanu gusa ndetse mu gihe kiri imbere byitezwe ko bagomba kuba 100%.

Umubare w'abisabira serivisi ku Irembo wavuye kuri 25% ugera kuri 42% mu mezi atanu gusa
Siporo rusange mu Mujyi wa Kigali yitabirwa n'abantu b'ingeri zose
Siporo imaze kuba umuco mu Banyarwanda
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yari muri Car Free Day yatangiwemo ubutumwa bwo gusaba serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga
Abashinzwe gusobanurira abantu uko bakwisabira serivisi ku Irembo bari biteguye kwakira ababagana

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .