Muri Gicurasi 2023, nibwo Neuralink Corporation, yahawe uburenganzira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo gutangira gukora ubushakashatsi bugamije guhuza imikorere y’ubwonko bw’abantu na mudasobwa.
Bimwe mu byo iri koranabuhanga ryari ryitezweho harimo kwifashishwa mu buvuzi ku buryo rishobora gufasha abantu bafite ubumuga butandukanye barimo n’abari bafite uburwayi bwo kutareba neza ku buryo bishoboka kongera kubona.
Musk yakunze kumvikana avuga ko kuba ingingo z’umuntu zidakora bitavuze ko adafite icyo yakora, ariyo mpamvu yatangije ibi bikorwa aho yari agamije ko umuntu yazajya ahabwa aka kuma maze akajya atekereza neza.
Muri Mutarama 2024, umuntu wa mbere nibwo yahawe aka kuma, nyuma y’amezi ane undi nawe aragahabwa, no mu minsi ishize Musk yatangaje ko hari undi wa gatatu wagahawe kandi bose ubu bameze neza.
Magingo aya iki kigo kiri gukora ubushakashatsi bubiri bwemewe na FDA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, burimo ubugamije gufasha abarwayi batanu bafite pararize gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa cyangwa telefoni bidasabye ko babikoraho ahubwo bakoresheje ibitekerezo byabo.
Hari ubundi bwo gufasha abarwayi batatu, gukoresha ibikoresho nyunganizi nk’amaboko y’imashini za robot [robotic arms] bifashishije ubwonko bwabo nyuma yo gushyirwamo ka kuma [chip].





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!