00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi barimo aba REB na RDB bahuguwe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Ishami ry’u Rwanda cyasoje amahugurwa y’iminsi 10 ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.

Ayo mahugurwa yatangijwe ku wa 23 Kanama asozwa ku wa 3 Nzeri 2021. Yitabiriwe n’abantu 15 baturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Ishuri Rikuru ry’u Rwanda (Rwanda Polytechnic) no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa COVID-19.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yatangaje ko iyo gahunda ari ingenzi bijyanye n’umurongo w’iterambere igihugu kirimo.

Yagize ati “Ikoranabuhanga riragira akamaro kanini muri ibi bihe bya COVID-19 by’umwihariko mu burezi. Abarimu n’abandi bayobozi bitabiriye iyi gahunda bitezweho kwifashisha ubumenyi bahakuye mu kurushaho kunoza uburyo bw’imyigishirize.”

Insanganyamatsiko y’ayo mahugurwa yagiraga iti “Iterambere ry’ubushobozi kuri mwarimu n’ubufatanye bwe n’abanyeshuri ku ikoranabuhanga mu burezi.”

Yari afite intego yo kuzamura imyumvire y’ikoranabuhanga ku bayobozi b’amashuri, abarimu n’abagenzuzi, hongerwa imbaraga mu ihangwa ry’udushya mu burezi hakanatezwa imbere ubushobozi bw’ibikoresho n’uburyo bw’ubugenzuzi mu burezi. Yatanzwe na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Uburezi ya Koreya y’Epfo (KOREATECH).

Kuva Ishami rya KOICA mu Rwanda ryatangizwa mu 2011, ryagize uruhare mu guteza imbere ubushobozi bw’abarenga 740 bari mu nzego zitandukanye. Ryanashyigikiye imishinga igamije iterambere haba mu buhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa
Amahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .