Ushobora kumva ko ibyo ari ibisanzwe kuko hasanzwe Shazam. Ni byo koko abafite application ya Shazam muri telefoni zabo iyo bazifunguye hari nk’indirimbo iri kumvikana ihita iyikwereka, ariko ubu buryo bwa YouTube bizajya bisaba ko ubanza kuvuga amagambo y’Icyongereza ‘hey what’s that song that goes…’ ubundi ukaririmba.
Agashya ni uko uzajya ushobora no kuvugiriza, cyangwa kwa kundi uririmba umunwa ufunze, nta jwi risohoka ariko bikaba byakumvikana hanze. Nyuma yo kuvuga ariya magambo ugakora kimwe muri ibi, niba koko iyo ndirimbo ibaho, YouTube izajya ihita iyikwereka.
Mu busanzwe iyo ufunguye YouTube ugakanda ku kamenyetso ka ‘search’ uhita ubona akandi ka microphone, aho ushobora kugakanda ubundi ugakoresha ijwi risanzwe.
Ikizakwereka ko application yawe ifite ubu buryo bushya ni uko iruhande rw’amakenyetso ka ‘microphone’ hazaba hari akandi kameze nk’umuhengeri ‘waveform icon’.
Aka nugakanda ukavuga ya magambo nyuma ukaririmba cyangwa ukavugiriza uzajya uhita ubona ya ndirimbo ukeneye ariko utibukaga cyangwa washidikanyaga ku izina ryayo.
Bivugwa ko bamwe mu bakoresha telefoni za iOS, hashize amezi make babukoresha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!