00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha urubuga Bluesky bakomeje gutumbagira, biganjemo abahunga X

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 November 2024 saa 10:20
Yasuwe :

Kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjiraga mu matora ya Perezida, urubuga Bluesky rukora nka X rwabonye abayoboke bashya barimo abatiyumvamo imikorere ya X iyobowe na Elon Musk.

X ni rumwe mu mbuga zafashije cyane Donald Trump gutsinda amatora ya Perezida, abifashijwemo na Elon Musk wanamaze kwinjizwa muri Guverinoma ya Trump ashinzwe imikorere myiza yayo.

Hari abatewe ubwoba n’imikorere ya X kubwa Elon Musk, dore ko we agaragaza ko yifuza ko urwo rubuga ruba uruha umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bantu bose.

Mu cyumweru kimwe, Bluesky yungutse abantu bashya bayikoresha basaga 700 000.

Umuyobozi w’uru rubuga, Rose Wang yavuze ko benshi mu barukoresha bashya bamaze iminsi babona, ari abaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byinshi mu byatumye Bluesky ibona abafana benshi kandi harimo amabwiriza mashya X yazanye, y’uko nubwo waba warakumiriye umuntu (block) ngo adakomeza kubona ibyo utangaza cyangwa se ngo nawe ubone ibyo atangaza, hari abayivuyeho.

Muri icyo gihe abasaga 500 000 bagiye kuri Bluesky.

Bluesky ikomeje kubona abayoboke umunsi ku wundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .