Airtag ni agakoresho gakoreshwa mu kubona ibintu byatakaye. Ugafatisha ku kintu runaka kagafasha kukibona.
Ushobora kugashyira ku mfunguzo, ku ikofi, kuri mudasobwa cyangwa se ku modoka. Iyo wagahuje n’uburyo bwa Apple bwitwa ‘Find My app’ ushobora kubona icyo wataye udataye umutwe.
AirTag za Apple zifite ubushobozi bwo kutangizwa n’amazi, cyangwa ivumbi, gakozwe ku buryo iyo wabuze ikintu (kariho) kavuga mu ijwi riranguruye ukabasha kukibona.
Aba bagore batanze ikirego mu rukiko rwa San Francisco kuwa Mbere. Umugore umwe ni uwo muri Texas, undi ni uwa New York, bose barasaba indishyi y’akababaro y’amafaranga.
Umwe muri aba bagore avuga ko uwo bahoze bakundana yashyize AirTag, ku cyuma cy’ipine y’imodoka ye, kugira ngo ajye amenya aho yagiye hose.
Undi mugore mu kirego wiswe Jane Doe, yavuze ko uwari umugabo we yakundaga kumubuza amahwemo amubaza aho aherereye, yari yarashyize AirTag, ku gikapu cy’umwana we.
Avuga ko ibi byatumaga ahozwa ku nkeke, aterwa ubwoba n’uwari umugabo we amubaza aho yari yagiye n’impamvu yahagiye.
Kugeza ubu Apple ntacyo iratangaza kuri ibi birego. Si ubwa mbere AirTag yinubirwa ko ikoreshwa mu kuneka aho abantu baherereye. Muri Kamena, umugore wo muri Indiana, yavuze ko yakoreshejwe mu kumenya aho umuhungu we aherereye bikarangira yishwe.
Hari kandi abayishinja ko yifashishwa mu kwiba imodoka z’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!