Ni ibikubiye mu kiganiro Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, abagaragariza gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu izageza mu 2029.
Yagaragaje ko abafite ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga baziyongera, bakazava kuri 53% bakagera ku 100%.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahamije ko urubyiruko muri iyi myaka itanu ruzahabwa umwanya n’inshingano mu bikorwa byinshi bigamije iterambere.
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko urubyiruko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 ugera kuri 65,3%.
Ati “Mu rwego rwo kurushaho kongerera ubumenyi urubyiruko no kuruha amahirwe yo kubona imirimo mu gihe kizaza, abantu bangana na miliyoni imwe bazahabwa ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga (coding). Abandi ibihumbi magana atanu bazahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga yo ku rwego ruhanitse.”
Abantu boherezwa muri Rwanda Coding Academy ni ababa bafite amanota menshi mu masomo nk’imibare, ubugenge n’Icyongereza.
Yahamije ko hazanashyirwa umwihariko ku kunoza imyigire y’amasomo arimo imibare, n’indimi.
Dr. Ngirente kandi yahamije ko ikoranabuhanga rigezeho ririmo ubwenge buhangano rizongerwamo imbaraga rikazakoreshwa mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.
Ati “Hazakomeza kongerwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ririmo n’iry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) hagamijwe kwihutisha no kunoza imikorere mu nzego zitandukanye. Zimwe mu ngero ni nko mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, inganda n’ubutabera.”
Rwanda Coding Academy ni rimwe mu mashuri yihariye rihuza porogaramu y’uburezi rusange na tekiniki n’ubumenyingiro. Ryafunguye imiryango mu 2019 mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Biteganyijwe ko muri buri ntara hazagenda hashyirwa Rwanda Coding Academy.
Ni ishuri rifite porogaramu y’imyaka itatu. Gahunda y’amasomo irimo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (software engineering), ubwirinzi kuri internet (Cyber security) na porogaramu zishyirwa mu bikoresho birimo ibizamura abantu mu nyubako ndende (embedded system).
Amafoto: Kwizera Remy Moise
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!