00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite konti za Twitter ziri verified bagiye kujya bishyura buri kwezi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 11:01
Yasuwe :

Umuherwe Elon Musk yatangiye gushyiraho amabwiriza mashya ajyanye n’uburyo urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rugomba gukora nyuma yo kurugura. Magingo aya, yahaye abakozi be igihe ntarengwa cyo kuba batangiye kwishyuriza abantu bari “verified” batabikora bagahambira utwabo bagasezera.

Amabwiriza mashya ya Twitter agena ko abantu bafite konti ziri verified, ni ukuvuga zifite akamenyetso ya V kari mu ibara ry’ubururu, bazajya bishyura amadolari 4,9$ ku kwezi.

Ubusanzwe aka kamenyetso kashyirwaga kuri konti z’abantu bazwi, mu kwirinda ko hari abandi bashobora kubiyitirira.

Twitter irateganya kandi gutangira kujya yishyuza 19,9 $ abantu bashya bashaka ko konti zabo ziba ‘verified’. Uzajya abisaba azajya yemererwa iminsi 90 naba atarishyura, yamburwe ako kamenyetso.

Abakozi bari gukora kuri uyu mushinga ujyanye no kwishyuza, ku Cyumweru babwiwe ko bagomba kubahiriza igihe ntarengwa bahawe cy’itariki ya 7 Ugushyingo bakaba batangije ubwo buryo, batabikora, bakirukanwa.

Musk yari amaze igihe atangaza ko ashaka guhindura uburyo kwemerera umuntu kugira aka kamenyetso kuri konti ye bikorwa. Ku Cyumweru yanditse ko imikorere y’ubu buryo igihe guhinduka.

Abafite konti za Twitter ziri verified bagiye kujya bishyura buri kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .