00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafatabuguzi ba sosiyete z’itumanaho mu Rwanda bageze kuri miliyoni 12,7

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 January 2025 saa 07:48
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko mu mwaka wa 2023 abafatabuguzi ba Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda bageze kuri 7.892.546 mu gihe ab’iya Airtel bageze kuri 4.870.530, bose hamwe bakaba 12.763.076.

Ni imibare yatangarijwe muri raporo ngarukamwaka y’ibarurishamibare mu Rwanda, Rwanda Statistical Yearbook, iherekeza umwaka wa 2024.

Iyi raporo yagaragaje ko abantu 94,18 mu bandi 100 mu bemerewe gutunga telefoni mu Rwanda bazifite. Ni imibare yagiye izamuka kuko yari iri kuri 83,8%, 84,2% na 83,06% mu myaka ya 2020, 2021 na 2022.

Abakoresha serivisi za telefoni zitimukanwa [fixed telephone] za Airtel Rwanda, baragabanyutse bagera ku 6.460 bavuye kuri 9.490 mu 2020. Kuri sosiyete ya MTN Rwanda bavuye kuri 178 mu 2020 bagera kuri 217 mu mwaka wa 2023.

Muri uwo mwaka kandi ikigo cya Liquid Telecom cyari gifite abafatabuguzi ba serivisi za telefoni zitimiukanwa 628 mu gihe kuri BSC Ltd bari 1.056.

Muri rusange izi telefoni zitimukanwa zagiye zigabanyuka aho nko mu 2020 zari 11.671 zigera ku 8.361 mu 2023.

Internet ikomeje kuyobokwa mu Rwanda

Umubare w’abakoresha internet mu Rwanda ukomeje kwiyongera ku buryo bugaragara, aho imibare igaragaza uruhare rukomeye rw’abatanga serivisi zayo nka Airtel Rwanda, GVA Rwanda, na Starlink.

Nk’uko bigaragara muri raporo ya Rwanda Statistical Yearbook 2024, Airtel yari ifite abafatabuguzi bagera kuri 3.436.746 mu mwaka wa 2023.

GVA Rwanda nayo yabarirwaga abafatabuguzi 25.161 muri uwo mwaka, bigaragaza ukwaguka kwikoreshwa rya serivisi zayo.

Ku rundi ruhande, ikigo cy’umushoramari w’umunyamerika, Elon Musk, cyitwa Starlink, cyari gifite abafatabuguzi 3.448 mu 2023.

Muri rusange mu 2023 mu Rwanda, ibigo bitanga serivisi za internet bigera kuri 25, byari bifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 9.339.894.

kigo gitanga internet yihuta cya Starlink, cyari kimaze kugira abafatabuguzi 3.448 mu Rwanda gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .