Ni imibare yatangarijwe muri raporo ngarukamwaka y’ibarurishamibare mu Rwanda, Rwanda Statistical Yearbook, iherekeza umwaka wa 2024.
Iyi raporo yagaragaje ko abantu 94,18 mu bandi 100 mu bemerewe gutunga telefoni mu Rwanda bazifite. Ni imibare yagiye izamuka kuko yari iri kuri 83,8%, 84,2% na 83,06% mu myaka ya 2020, 2021 na 2022.
Abakoresha serivisi za telefoni zitimukanwa [fixed telephone] za Airtel Rwanda, baragabanyutse bagera ku 6.460 bavuye kuri 9.490 mu 2020. Kuri sosiyete ya MTN Rwanda bavuye kuri 178 mu 2020 bagera kuri 217 mu mwaka wa 2023.
Muri uwo mwaka kandi ikigo cya Liquid Telecom cyari gifite abafatabuguzi ba serivisi za telefoni zitimiukanwa 628 mu gihe kuri BSC Ltd bari 1.056.
Muri rusange izi telefoni zitimukanwa zagiye zigabanyuka aho nko mu 2020 zari 11.671 zigera ku 8.361 mu 2023.
Internet ikomeje kuyobokwa mu Rwanda
Umubare w’abakoresha internet mu Rwanda ukomeje kwiyongera ku buryo bugaragara, aho imibare igaragaza uruhare rukomeye rw’abatanga serivisi zayo nka Airtel Rwanda, GVA Rwanda, na Starlink.
Nk’uko bigaragara muri raporo ya Rwanda Statistical Yearbook 2024, Airtel yari ifite abafatabuguzi bagera kuri 3.436.746 mu mwaka wa 2023.
GVA Rwanda nayo yabarirwaga abafatabuguzi 25.161 muri uwo mwaka, bigaragaza ukwaguka kwikoreshwa rya serivisi zayo.
Ku rundi ruhande, ikigo cy’umushoramari w’umunyamerika, Elon Musk, cyitwa Starlink, cyari gifite abafatabuguzi 3.448 mu 2023.
Muri rusange mu 2023 mu Rwanda, ibigo bitanga serivisi za internet bigera kuri 25, byari bifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 9.339.894.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!