Icyo gihe Toyota yanahise ishyiraho ikigo cya Woven by Toyota, Inc. cyo gukurikirana uyu mushinga. Ubu gifite abakozi 2.200 bazobereye mu ikoranabuhanga bo mu bihugu bitandukanye.
Uyu mushinga w’umujyi w’ikoranabuhanga ushyirirwa mu bikorwa hafi n’umusozi wa Fuji. Ufatwa nka ‘laboratwari y’ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga’.
Ibi bishingira ku gitekerezo cyo kuwutangiza, aho intego nyamukuru yari ugushyiraho icyanya kizajya gikorerwamo kandi kikanageragerezwamo ikoranabuhanga riteye imbere mu nzego zinyuranye.
Ni ukuvuga ko Toyota yashaka gushyiraho ahantu hakorerwa ubushakashatsi ku ikoranabuhanga runaka, rikahubakirwa, abahatuye bakaba aba mbere bo kurigerageza mbere yo kurigeza mu bindi bice by’Isi.
Kuva ku bikoresho by’imyidagaduro ukageza kuri robot zizajya zifasha mu buzima bwa buri munsi, imodoka zitwara n’ibindi bishya bigamije koroshya ubuzima byose bizajya bihakorerwa.
Imirimo yo kuwubaka yatangiye mu 2021.

Inzego zizitabwaho mu bizahakorerwa zirimo urw’ubwikorezi aho hazibandwa k’uko abantu bagenda, bikaba bivugwa ko hazakoreshwa uburyo butangiza ibidukikije.
Hazibandwa kandi ku bijyanye no gukora ibicuruzwa bimwe hifashishijwe ikoranabuhanga, urwego rw’amakuru ndetse n’urw’ingufu.
Ibikoresho byitezwe kuzahakorerwa birimo imodoka zitwara, izigendera mu kirere, robot zifasha abantu mu mirimo isanzwe yo mu rugo, no kubaka ikoranabuhanga rishingiye ku iry’ubwenge buremano ‘AI’ zizajya ryifashishwa mu mirimo itandukanye.
Urugero nko gukora robot zishobora kuba zizinga imyenda, n’ibindi.
Mu minsi ishize mu imurikagurisha ngarukamwaka rijyanye n’ikoranabuhanga ribera i Las Vegas, ‘Consumer Electronics Show- CES’, Umuyobozi Mukuru wa Toyota Motor Corporation, Akio Toyoda, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’uyu mujyi cyarangiye, ndetse ko muri uyu mwaka wa 2025 abantu 100 ba mbere bazawutuzwamo.
Ku ikubitiro hazaturamo abakozi ba Toyota n’imiryango yabo, n’abandi.

Biteganyijwe ko mu gihe umushinga wose warangiye, umujyi uzaba utuwe n’abantu 2000 barimo ba rwiyemezamirimo, abo mu burezi, inganda, ibigo by’ikoranabuhanga, abari mu bihe by’izabukuru n’abandi.
Uyu mujyi uzakira kandi ibigo bishya, ba rwiyemezamirimo, kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi binyuze muri gahunda yo kwihutisha iterambere izatangizwa mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ibigo bitanu birimo Daikin Industries na Nissin Food Products byamaze gutoranywa nk’abafatanyabikorwa bazatangiriza ibikorwa muri Woven City.
Gahunda yo kuyifungura ku bantu rusange iteganyijwe gutangira mu 2026, aho bazajya bayisura bagasobanukirwa udushya twaho.
Toyota yavuze ko uyu mushinga ushobora kutazana inyungu z’ako kanya, ariko ugufasha abantu n’Isi muri rusange mu ikoranabuhanga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!