Netflix igiye guhagarika konti z’abantu bamaze igihe batayikoresha kandi bishyura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa Netflix rwerekanirwaho amashusho binyuze kuri internet rwatangaje ko rugiye gutangira guhagarika konti z’abakiliya barwo bigaragara ko bamaze igihe kirenga umwaka nta kintu bareba kandi bishyura.

Netflix yerekana ibiganiro byo mu bihugu bitandukanye biciye kuri internet birimo nka filime mbarankuru n’iz’ubundi bwoko, ariko bigasaba kubanza kuba umufatabuguzi.

Kuba umufatabuguzi wa Netflix, umuntu asabwa amafaranga ari hagati y’amadolari arindwi na $ 14 ku kwezi bitewe n’icyiciro ashaka kubarizwamo. Akurwa kuri konti ye yatanze yiyandikasha bwa mbere.

Ubuyobozi bwa Netflix bwatangaje ko bwasanze hari abantu bakurwaho amafaranga buri kwezi nyamara badaheruka kugira icyo bareba kuri urwo rubuga.

Bwatangaje ko konti zigaragaza kumara umwaka zitanga amafaranga ariko nta kintu zireba zigiye guhagarikwa.

Ni umwanzuro ugamije gufasha abakiliya bibagiwe ko biyandikishije kuri Netflix, kudasesagura amafaranga yabo.

Abakiliya bamaze umwaka batareba amashusho kuri Netflix ariko bishyura, bazandikirwa bamenyeshwe, babazwe niba bagikeneye kubana na Netflix. Mu gihe uwabajijwe adasubije, konti ye izahagarikwa. Uzashaka kongera kuba umukiliya azabisaba konti ye ikangurwe.

Netflix yatangaje ko abantu bangana na 0.5 % by’abakiliya bayo aribo babarizwa muri icyo cyiciro cy’abishyura batareba.

Netflix irebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku Isi, aho ifite abakiliya basaga miliyoni 182. Yabonye abayikoresha bashya bagera kuri miliyoni 16 muri ibi bihe bya Coronavirus.

Netflix yatangaje ko guhagarika konti zidakoreshwa bigamije gufasha abakiliya bibagiwe ko biyandikishije kudasesagura amafaranga yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .