Hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga ryitezweho kugoboka abarimu 10 000 bahagaritswe mu kazi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 3 Kamena 2020 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Impuguke mu ikoranabuhanga zikorera Ikigo kizwi nka Loxotech zatangiye gukoresha urubuga ruzafasha abanyeshuri gukomeza amasomo yabo mu bihe bya COVID-19 ariko rikaba ryanatanga akazi ku barimu ibihumbi 10 biganjemo abamaze gusezererwa n’ibigo bakoreraga kubera kubura ubushobozi.

Iri koranabuhanga ryitezweho gutanga igisubizo ku kibazo cyatangiye kugaragara nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata 2020 igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya, ifashe umwanzuro ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri.

Aya makuru akimenyekana abanyeshuri batangiye kwibaza niba batagiye kudindira mu masomo yabo ndetse biba intandaro yo kubura akazi ku barimu bo mu mashuri yigenga kuko ibigo bakorera byahise bibahagarika.

Kuva aba barimu bahagarikwa ntibasibye kugaragaza ko iki cyemezo cyagize ingaruka ku mibereho yabo.

Mu rwego rwo kuziba icyuho, hifashishijwe ikoranabuhanga Loxotech yashyizeho urubuga rwitwa Homeskull.

Binyuze kuri uru rubuga abarimu bazajya biyandikisha ubundi basabwe gutanga imyirondoro yabo igaragaza aho bigishije, nyuma yo kugenzurwa n’ikipe ifite ubumenyi buhagije mu burezi bigenwe niba bahabwa akazi cyangwa batagahabwa.

Ku banyeshuri bifuza guhabwa aya masomo nabo bazajya bafungura konti kuri uru rubuga, ubundi batange amafaranga runaka azanifashishwa mu kwishyura abarimu.

Amasomo azajya atangirwa kuri uru buga ni ayo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko umwana akazajya aba afite uburenganzira bw’umubare runaka w’amasomo ashaka kwiga.

Umwe mu bashinze uru rubuga Nshizirungu Olivier avuga ko ruzaba isoko y’akazi ku barimu.

Yagize ati “Dushobora guha akazi abarimu ibihumbi 10, mu gihe abana baba bamaze kubyitabira, ntabwo tuzafata abarimu 10 000 bose ngo tubahere akazi icyarimwe abana bose bataramara kuza ku rubuga, uko bazajya biyongera niko tuzajya twongera n’umubare w’abarimu”

Nshizirungu akomeza avuga ko uru rubuga rutaje gusimbura amashuri asanzwe.

Yakomeje agira ati “Ni ubufasha turi gutanga ntabwo uru rubuga ruje gusimbura amashuri yari asanzwe, icyo rugiye gukora ni ugufasha abana kwiga kugira ngo bazajye gusubira mu mashuri bataratakaye.”

Uru rubuga ruzanafasha abanyeshuri bifuza gukomeza amasomo yabo muri ibi bihe bya COVID-19 ariko bakaba bafite imbogamizi zo kubona abarimu cyane ko batabasanga mu rugo kuko bitemewe.

Kuri Nshizirungu yemeza ko ubu buryo buzaba bufite umwihariko “ku rubuga rwacu umwana azajya agira ubushobozi bwo kwiga arebana na mwarimu hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi amubaze ibibazo byose ashaka kumubaza ndetse mu gihe umwana azaba atabyumvise amashusho yafashwe azajya yibika abashe kongera kuyareba.”

Yakomeje avuga hazajya hagenzurwa uburyo umwarimu yigisha “Mu gihe tubonye ko hari abarimu batari gutanga ibyo abanyeshuri babitezeho tuzabasaba kwikosora n’ibinanirana bibe byabaganisha mu gukurwaho.”

Nshizirungu avuga ko ubu buryo buzorohereza abana bazaba bagiye gukora ibizamini bya Leta kuko amasomo yose bazaba barahawe azabikwa ahantu hamwe bakazajya babasha kuyasubiramo uko babishaka.

Abarimu bazahabwa akazi ko kwigisha binyuze kuri uru rubuga bazajya babona umushahara udashobora kujya munsi y’ibihumbi 150 Frw ariko unashobora kwiyongera bitewe n’umubare w’amasomo n’abanyeshuri yigisha.

Mu gihe gito uru rubuga rumaze rutangiye abanyeshuri 50 n’abarimu 15 batangiye kurukoresha.

Urubuga rwa Homeskul rwitezweho gufasha abana gukomeza amasomo no gutanga akazi ku barimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .