00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa BioNTech rw’i Kigali ruzakoresha megawatt 5,1 zikomoka ku mirasire y’izuba

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 October 2024 saa 08:00
Yasuwe :

Uruganda rwa BioNTech rukora inkingo rwubatswe i Kigali ruzajya rukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba angana na megawatt 5,1 ariko bikabarwa ko mu isaha isoko y’umuriro izajya yohereza megawatt 8.

Uyu mushinga biteganyijwe ko ari wo wa mbere uzaba ukozwe mu buryo bwo gutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba agenda afite ingano idahindagurika mu isaha, akazaba ava mu gace atunganyirizwamo akajyanwa mu kandi gace binyuze mu miyoboro y’amashanyarazi.

Ikigo gisanzwe gifite imishinga yo gutunganya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba cyitwa Izuba Energy kigaragaza ko amabati yakira imirasire y’izuba akayibyaza amashanyarazi (panneaux solaires) azaba ari i Rwinkwavu, akazaba afite ubushobozi bwo gutunganya megawatt 5,1.

Kiti “Izuba Energy yahawe inshingano na BioNTech yo kuyiha amashanyarazi atangiza ikirere mu ruganda rukora mRNA ruri i Kigali.”

Ahazatunganyirizwa amashanyarazi hazaba hari batiri zibika umuriro ungana na megawatt umunani. Biteganyijwe ko azatangira gukoreshwa mu 2025.

Imirimo yo kubaka uruganda rwa BioNTech rukora inkingo yatangiye muri Kamena mu 2022, ariko umuhango wo gutaha iki gice cya mbere cyarwo uba mu Ukuboza mu 2023.

Izi nkingo zizakorerwa mu Rwanda zizaba ari izo mu bwoko bwa messenger Ribonucleic Acid (mRNA). Ubu buryo bwo gukora inkingo ni bushya kuko bwatangiranye no gukora inkingo z’icyorezo cya COVID-19, gusa kugeza ubu hari no gukorwa ubushakashatsi kugira ngo izindi ndwara zirimo na Malaria zikorerwe izi nkingo zikoresha ikoranabuhanga rya mRNA.

Izuba Energy kandi ifite ibikoresho by’imirasire y’izuba bitunganya amashanyarazi angana na megawatt 8.5 mu karere ka Rwamagana agahabwa abaturage.

U Rwanda ruteganya ko mu 2030 amashanyarazi akomoka ku ngufu zisazura, ni ukuvuga imirasire y’izuba n’amazi azaba ageze kuri 60%.

Umuriro w’amashanyarazi u Rwanda rutunganya kugeza ubu ni megawatt 332,6 zirimo 43,9% akomoka ku mazi na 4.2% akomoka ku mirasire y’izuba.

Igice cya mbere cy'uruganda rwa BioNTech cyuzuye mu 2023, ariko biteganyijwe ko inkingo za mbere zishobora kujya ku isoko mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .