Umwaka wa 2020 ugiye guca agahigo mu bushyuhe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (WMO), cyatangaje ko hashingiwe ku bipimo by’ubushyuhe byafashwe muri uyu mwaka wa 2020, byerekana ko uzaba umwe mu myaka itatu mu mateka yagize ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru nyuma y’uwa 2016 na 2019.

WMO yafashe ibipimo byavuye kuri sitasiyo eshanu zayo zo hirya no hino ku Isi byerekana uko ikirere gihagaze, ni ibipimo byo kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira, ubundi ibigereranya n’ibipimo byo mu myaka hagati ya 1850 na 1900, ibyo bipimo byerekanye ko 2020 izagira ubushyuhe bwiyongeraho dogere 1.2 celsius ugereranyije n’ibipimo bisanzwe.

Ibyo bipimo byose bishyira 2020 ku mwaka wa kabiri mu myaka yagize ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hejuru, inyuma y’umwaka wa 2016, ikaza imbere gato y’umwaka wa 2019, hagereranyijwe ibipimo byo muri iyo myaka mu mezi 10 ya mbere, gusa abashashatsi bavuga ko mu mezi ya Ugushyingo na Ukuboza ubushyuhe bushobora kuzagabanuka bigatuma 2020 igera ku mwanya wa gatatu.

Umunyamabanga Mukuru wa WMO, Prof Petteri Taalas, yavuze ko imyaka yagiye ishyuha cyane, ari nayo yanaranzwe cyane n’ihindagurika ry’ubushyuhe bwo mu nyanja byitwa “El Niño” iyo ubushyuhe bwiyongereye na “La Niña” iyo ari ubukonje bwiyongereye

Yagize ati “Kuri ubu hari kubaho La Niña, ari yo ifite muri yo kongera ubukonje bituma igipimo cy’ubushyuhe ku Isi kigabanuka, ariko kugeza ubu nta mpinduka biragira ku kugabanya ubushyuhe bwagaragaye muri uyu mwaka.”

Muri uyu mwaka kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira, nibwo u Burayi bwahuye n’ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru cyane mu mateka, gusa hari ibice bitari ku gipimo cyo hejuru nko muri Canada, u Buhinde na Australie.

Abashakashatsi bakomeje kuvuga uko iri hinduka ry’ikirere rituma habaho ubushyuhe budasanzwe, riterwa n’ibikorwa bya muntu bituma habaho iyangirika ry’ikirere, ndetse n’iyangirika ry’amazi y’inyanja bigatuma habaho ubushyuhe budasanzwe, kuko nk’ubu ngo igihe cyo kuva mu 2011 kugeza 2020, ni cyo cyaciye agahigo ko kubamo ubushyuhe buri hejuru mu mateka.

Umwaka wa 2020 uzaba umwaka wa gatatu mu mateka w'iyagize ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .