Ubwo yahiguraga umuhigo we kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016, Joe McDonald yari aherekejwe n’umugore we Mary Ann McDonald ndetse n’irindi tsinda ry’inshuti zabo zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zije mu Rwanda kwifatanya nawe mu byishimo.
Mu 2013, Joe McDonald ngo yari amaze gukoresha miliyoni y’amadorali mu gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda.
Joe McDonald n’umugore we ni abahanga mu gufotora, umwuga bamazemo imyaka irenga 25. Bafotora amafoto y’ibyanya nyaburanga birimo na Pariki y’Ibirunga.
Uretse gufotora, Joe McDonald anigisha gufotora na porogaramu yifashishwa mu gutunganya amafoto (Photoshop) mu nzu yabo (studio) iherereye muri Leta ya Pennsylvania.
We n’umugore we batsindiye ibihembo by’umufotozi mwiza bitangwa na BBC inshuro 14 mu bafotoye mu bice nyaburanga .






TANGA IGITEKEREZO