Ni gahunda igamije gufasha abashoramari muri uru rwego rugezweho rw’ubwikorezi ngo batazashyira ahabonetse hose sitasiyo zongera amashanyarazi mu modoka, bikarangira zimwe zitabyajwe umusaruro.
Iki gishushanyo mbonera kigomba gusiga hamenyekanye umubare wa sitasiyo z’amashanyarazi zikenewe hirya no hino mu gihugu, hibanzwe ku bice bituwe cyane kandi bigendwa cyane, hakanitabwa kuri sitasiyo za lisansi zisanzwe zihari n’inyubako z’ubucuruzi.
Isesengura ry’ibanze ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe nibura sitasiyo 226 zifasha kongera amashanyarazi mu modoka.
Kugeza muri Kanama 2024, mu Rwanda habarurwaga sitasiyo 24 z’amashanyarazi, enye zongera amashanyarazi muri moto n’ahantu 49 bongerera amashanyarazi muri batiri za moto bakanasimburiza abamotari. Gusa izo mu ngo ntizabarirwagamo.
The New Times yanditse ko igishushanyo mbonera kiri gukorwa kizafasha gukwirakwiza izi sitasiyo mu bice byose by’igihugu ndetse ziri mu by’ingenzi bigomba kwitabwaho mu guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA yagaragaje ko imodoka z’amashanyarazi gusa ziri mu Rwanda guhera mu 2020 kugeza mu 2024 ari 512, mu gihe ubariyemo n’izikoresha amashanyarazi icyarimwe na lisansi (Hybrid) zose hamwe ari 7.172.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!