Amateka agaragaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwatangiye mu myaka ya 1930, bukorwa n’abakoloni hamwe ibirombe bakoreragamo bakabisiga bidasibye kugeza n’ubu.
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yatangaje ko ubugenzuzi bwakozwe mu gihugu hose bwerekanye ko hari ahantu 994 hacukuwe, abahakoreraga bahasiga hadasubiranyijwe.
Aha harimo uduce 439 twacukurwagamo amabuye y’agaciro tungana na 44%, mu gihe utwa kariyeri ari 555, tungana na 56%.
Aha kandi harimo uduce 367 bigaragara ko twatawe n’abahakoreraga mu bihe bya kera cyane harimo no mu gihe cy’ubukoloni, uduce 318 twacukurwagamo binyuranye n’amategeko mu bihe bya vuba, ibirombe 166 bya kera byaje kwegurirwa abikorera bafite uruhushya, n’ibindi 130 byacukuwe mu bihe bya vuba n’abafite impushya ariko bakabisiga birangaye.
Ati “Ibyinshi cyane cyane ibyegereye ingo ni ibijyanye na kariyeri. Kariyeri mu itegeko ubundi zitangwa n’uturere […] mu buzima rero twasanze abantu benshi bagiye bakomerekeramo, si n’abantu gusa n’amatungo ajya muri ibi bisimu.”
Kamanzi yahamije ko binyuze mu muganda rusange hamaze gusubiranywa ibisimu 53.
RMB igaragaza ko inyigo yakozwe yerekana ko kugira ngo ibyo bisimu byose bisibwe hakenewe miliyari 26 Frw.
Kamanzi yashimangiye ko “mu gihe cyo kuhasubiranya buri hantu hazongera hakorerwe inyigo. Nk’iyi ni itwereka aho ikigero kiri, bishobora kurengaho gato cyangwa bikajya hasi. Ni ukuvuga iyo ugiye gukora akazi nyirizina habaho inyigo yimbitse ukamenya buri site."
"Ntabwo ari igikorwa cyo kuvuga ngo kizahagurukira rimwe hose mu gihugu, ahakorwa n’umuganda ho byaratangiye, ahasigaye ni aho ba nyir’ibikorwa bagihari twihaye amezi atandatu yo gusubiranya aho bangije, na bo tuzakora ubugenzuzi turebe ngo bakoze iki hasigaye iki, icyo gihe hazaba hasigaye rwa ruhare rwa Leta kuri bya bindi byasizwe mu gihe cy’ubukoloni.”
RMB igaragaza ko ibisimu 367 byasibwa hifashishijwe imashini, ibisimu 253 bigasibwa n’umuganda rusange, ibisimu 304 bigasibwa n’umuganda rusange hakanifashishwa imashini, mu gihe 70 byo bidakeneye gusibwa.
Ati “Abagendaga bacukura yagera hagati akimuka akajya ahandi, na bo twaravuze ngo mugomba kubisiba. Bati ‘ariko haracyarimo amabuye ntabwo yari yashiramo’; kuba warahavuye ugomba kuhasiba, bitari ibyo urasubirayo kuko usanga ari bo bagenda bangiza ibidukikije.”
Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko ingwate itangwa n’abagiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri idahagije nyamara ari yo yakabaye yifashishwa mu gihe basize batahasubiranyije.
Ati “Hari ibibazo byagaragaye ko abacukuzi batanga ingwate yo gusubiranya idahagije. Ingwate igenwa ite, kugira ngo narangiza gucukura musange amafaranga yatanze y’ingwate tugasanga ni make bityo tukaba dushaka kuyasaba mu kigega cya Leta kandi ya ngwate yakagombye kuba iri gusubiranya hahandi yangije.”
Kamanzi yasobanuye ko uhawe ikirombe agenda agakora inyigo y’ibidukikije biri aho agiye gucukura, ibyo azangiza n’ibizahasigara ubundi akishyura 10% byayo ashyirwa mu Kigega FONERWA.
Gusa mu buryo itegeko rivuga ko umucukuzi agomba gusubiranya aho yacukuye hakamera uko yahasanze.
Ati “Ayo 10% byaravugaga ngo wa muntu nahasubiranya nabi ntabyuzuze, iryo 10% nibura rizafate icy gice cyasigaye. Ariko nyine ibyagaragaye ni uko bagendaga bakihisha inyuma, agenda yimuka ngo na hariya navuye amabuye aracyarimo nzahagaruka, ni byo bisimu byagiye bigaragara.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!