U Rwanda ruhagaze he mu rugamba rwo kubungabunga amashyamba?

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 27 Ukuboza 2020 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga mu kubungabunga amashyamba, hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zigamije kubungabunga amashyamba hirya no hino mu gihugu, harimo kongera umubare wayo kandi agacungwa neza.

Igihugu cyari gifite intego y’uko mu 2020, kizaba kigizwe n’amashyamba angana na 30%. Yagezweho mbere y’umwaka bitewe n’ingufu leta yashyizemo.

Amashusho y’ikarita yafashwe mu 2019, yerekanye ko amashyamba yiyongereye ku kigero cya 20% ugereranyije n’imyaka 10 yabanje, kuri ubu 30,4% by’igihugu bikaba bigizwe n’amashyamba atandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba, Mugabo Jean Pierre, yatangaje ko intego igihugu gifite ari ukurushaho gukora ibishoboka kugira ngo urwego kiriho mu gusigasira amashyamba rutagabanuka.

Ati “Intego yacu ni ugusigasira iki kigero dufiteho amashyamba, ahubwo tuzarushaho kuyafata neza kugira ngo atange umusaruro kurushaho. N’ubwo hari byinshi twagezeho, hari byinshi bigikeneye gukorwa mu kubungabunga amashyamba no kuzamura umusaruro w’ibiyakomokaho.”
Mugabo yavuze ko kuri ubu igihugu gifite amashyamba agera ku 111 ya kimeza arimo amanini nka Pariki ya Nyungwe, Ibirunga ndetse na Gishwati-Mukura, hakiyongeraho n’andi mato aho yose asigasirwa hakaba nta n’ibindi bikorwa byemerewe kuyakorerwamo.

Mu 2011, u Rwanda rwihaye intego yo kugaruza hegitare zigera kuri miliyoni ebyiri z’amashyamba yari yarangijwe bitarenze mu 2030, kuri ubu hamaze kugaruzwa angana na hegitare 708.629, ni umukoro wahanze imirimo igera ku 22.000, ndetse hanagabanywa imyuka ihumanya irenga toni miliyoni 102.

Mugabo yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda ifitanye amasezerno n’abafatanyabikorwa yo kugaruza amashyamba mu gace k’Amagaga, mu mushinga wiswe “Green Amayaga”, aho biteganyijwe ko hazagaruzwa hegitare zigera kuri 550 z’amashyamba muri ako gace.

Hari kandi n’umushinga wa “Green Gicumbi”, nawo uteganyijwe ko uzagaruza igice kinini cy’amashyamba ndetse n’amasoko muri ako gace, hakaba hari n’umushinga wo gutera ibiti muri Kirehe mu ishyamba rya Ibanda-Makela, hagamijwe kurwanya isuri.

Mugabo ati “Hari kandi n ‘indi mishinga itandukanye, harimo nk’igikorwa ngarukamwaka cyo gutera igiti, aho biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga hatewe ibiti bigera kuri miliyoni 25, ndetse hakaba n’ubufatanye n’zindi nzego mu kurusgago kubungabunga amashyamba.”

Yongeyeho ko hari gahunda y’imyaka itandatu leta yashyizeho, igamije kongerera ingufu urwego rw’amashyamba, hashishikarizwa abashoramari gushora mu gucunga no kubungabunga amashyamba, ko bizatuma uru rwego mu Rwanda rutera imbere, kandi bikagirira igihugu akamaro kanini mu kurengera ibidukikije no kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Mu bice bitandukanye by'igihugu, amashyamba asigaye aterwa ku bwinshi nk'imwe muri gahunda zo kubungabunga ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .