Mu 2011, ni bwo ibihugu bitandukanye byahuriye i Bonn mu Budage byiha umuhigo wo gusubiranya hegitari miliyoni 150 bitarenze 2020 na hegitari miliyoni 350 bitarenze 2030.
Icyo gihe buri gihugu cyihaye umuhigo wa hegitari kizasubiranya kugira ngo iyi ntego y’Isi izagerweho. U Rwanda nk’igihugu cyamaze gusobanukirwa ko iterambere rirambye ritashoboka hatabayeho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, rwihaye umuhigo wo gusubiranya hegitari miliyoni ebyiri.
Hegitari zigomba gusubiranywa zahozeho amashyamba agenda yangizwa n’ikiremwamuntu bigira ingaruka ku rundi rusobe rw’ibinyabuzima ku buryo hari ibimera n’inyamaswa byamaze gukendera ibindi bikaba bibangamiwe ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya, na byo byakendera burundu.
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Nsengumuremyi Concorde mu kiganiro na IGIHE yavuze ko u Rwanda rugeze kure uyu muhigo rwihaye.
Ati “Tugeze kuri 68%. Mu by’ukuri umuhigo tuwugeze kure. Izo hegitari miliyoni ebyiri utazumva ziriho ibiti gusa ahubwo hari n’ibikorwa byose bishobora gukorwa bikabungabunga bwa butaka. Impamvu amashyamba agarukwaho cyane ni uko ari yo afite uruhare runini mu gusubiza ubutaka umwimerere bwahoranye”.
Uretse gutera amashyamba, ibindi bikorwa mu gushyira mu bikorwa uyu muhigo wa Bonn Challenge, harimo no gukora amaterasi y’indinganire, gukora amaterasi yikora, gucukura imirwanyasuri, gutera ibyatsi ku miringoti, gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muhigo, u Rwanda rubifashwamo n’abafatanyabikorwa mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’ihindagurikire y’ikirere.
Dr. Ange Imanishimwe, inzobere akaba n’Umuyobozi w’Umuryango BIOCOOCOR wita ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko uyu muhigo u Rwanda rwihaye wari ngombwa kuko watumye haboneka imishinga n’abaterankunga bo gusubiranya ibice byari byarangijwe n’ikiremwamuntu.
Ati “Mu by’ukuri bizanafasha ko ibiti byongera kumera neza. Urusobe rw’ibinyabuzima rwari rusigaye, ruzororoka rugende ruba rwinshi”.
Dr. Imanishimwe avuga ko Abanyarwanda bakwiye guterwa ishema n’imbaraga u Rwanda rushyira mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima kuko bizatuma bakomeza kubona imiti gakondo, haboneke ba mukerarugendo n’abashakashatsi ku bimera, urubyiruko rubonemo akazi ndetse n’ubuvumvu buziyongera kubera ko inzuki zizaba zifite aho zihova.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!