00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Umwamikazi Camilla ntazongera kugura imyenda ikozwe mu bwoya bw’inyamaswa

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 20 May 2024 saa 01:20
Yasuwe :

Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham, yandikiye Ikigo PETA cyita ku nyamaswa, igaragaza ko Umwamikazi Camilla w’u Bwongereza atazongera kugura imyenda ikozwe mu bwoya bw’ibyamaswa n’amatungo, mu rwego rwo kubungabunga ibyo binyabuzima.

Bibaye y’uko Ikigo PETA na cyo cyari cyarandikiye Umwamikazi Camilla indi baruwa, kivuga ukuntu inyamaswa n’amatungo bizahazwa n’inganda zikoresha ubwoya bwazo, ndetse ko bitabungabunga imibereho myiza n’ubusugire bwazo.

Angela Kelly wambitse kenshi Umwamikazi Camilla mu 2019 yavuze ko Camilla yafashe uwo mwanzuro ukomeye , ahitamo ko mu gihe cy’ubukonje yambara imyenda ikozwe mu bindi bintu bishyushya nk’ipamba.

Ntabwo hasobanuwe ntisobanura niba Umwamikazi Camilla yaranafashe umwanzuro wo kureka kwambara imyenda yari yaraguze mbere ikozwe mu bwoya.

Umwamikazi Camilla yiyemeje kutazongera kugura imyenda ikozwe mu bwoya bw'inyamaswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .