00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spiro Rwanda yagejeje moto nshya 500 mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 5 August 2024 saa 01:41
Yasuwe :

Uruganda rukora moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi rwa Spiro Rwanda, rukomeje kwishimira umusanzu ruri gutanga mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, by’umwihariko mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize uru ruganda rwari rahurije hamwe abamotari 150 mu rwego rwo kwishimira iyi ntambwe, aho bose bakoze ikimeze nk’akarasisi mu mihanda y’i Kigali, hagamijwe kumurika moto nshya z’amashanyarazi no kugaragaza ibyiza byazo mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Iki gikorwa cyatangiriye ku cyicaro cya Spiro i Masoro, ahatangiwe moto z’amashanyarazi zigera kuri 500, ibyatumye umubare w’izimaze kugezwa mu Rwanda ugera kuri moto 1,000.

Aka karasisi katangijwe n’abakozi ba Spiro Atete Benigne na Akimanimpaye Odile.

Umuyobozi mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yavuze ko “Iki gikorwa ni igihamya cy’ubwiyongere bw’abashyigikiye gahunda yo gutwara abantu binyuze mu buryo burambye butangiza ikirere. Twishimiye guhuriza hamwe abamotari 150 dusangiye icyifuzo cyo kugira ejo hazaza hasukuye kandi heza”.

Imiterere y’u Rwanda irihariye, dore ko runitwa igihugu cy’imisozi igihumbi. Akenshi usanga abakora umwuga wo gutwara abantu bagorwa n’imihanda myinshi ihanamye, ariko moto z’amashanyarazi za Spiro, zigira moteri iri hagati y’amahembe n’aho motari yicara, bikoroha kuyitwara.

Gushyira moteri hagati na hagati kuri moto, bituma uburemere buringanira, bigatuma igenda neza kandi bikayorohera kuzamuka imihanda ihanamye. Ibyo bituma abamotari bashobora kunyura ahantu hari imisozi mu buryo buboroheye.

Ishami rishya ryafunguwe i Muhanga

Uretse iki gikorwa, Spiro iherutse no gutangiza ibikorwa byayo i Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Ibiro, sitasiyo igezweho, no kumurika moto nshya byatangijwe na Kaushik Burman n’itsinda rya Spiro mu Rwanda.

Ibi birori byitabiriwe n’abanyamuryango ba koperative y’abamotari barimo na Perezida w’ishyirahamwe ry’abamotari batwara abagenzi mu mujyi wa Muhanga.

Moto 25 ni zo zahawe abamotari, hakaba hari na gahunda yo kuzongera. Spiro yatangaje ko iyi ari intangiriro yo kwagura ibikorwa byayo mu turere tundi.

Spiro irateganya kwagurira ibikorwa byayo i Huye, Bishenyi, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Nyamata na Mayange mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Umuyobozi wa Spiro Rwanda Arun Bhandari, yavuze ko “Iyi gahunda ntabwo ari ibirori byo kwishimira ibyo twagezeho gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubushake bwacu mu guharanira ubwikorezi burambye muri Afurika.”

Ati “Twishimiye kubona ingaruka nziza moto zacu zikoresha amashanyarazi zigira mu Rwanda no mu bindi bihugu.”

Muri uku kwezi Spiro, yahaye moto abagore 30 bo mu Rwanda, mu rwego rwo kubashyigikira mu rugendo rwo kwigirira icyizere no kwiyubakira ubushobozi.

Kuri ubu mu bihugu bya Bénin, Togo, u Rwanda na Kenya, habarizwa moto za Spiro 18,000 na batiri 40,000 ziri gukoreshwa.

Batiri z’izi moto zimaze guhindurwa inshuro 10.5 million, binyuze muri sitasiyo zirenga 600 ziri hirya no hino. Muri rusange izi moto zimaze gukora ingendo zingana n’ibilometero birenga miliyoni 500, mu buryo butangiza ikirere.

Zimwe muri moto 500 nshya zahawe abamotari
Akarasisi ka moto katangijwe n’abakozi ba Spiro Atete Benigne na Akimanimpaye Odile
Moto za Spiro zifite batiri ziri hagati na hagati, bigatuma igenda neza no mu mihanda igoranye
Abamotari 150 bari bahurijwe hamwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw'izi moto mu kugabanya imyuka yangiza ikirere

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .