00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena ya Amerika yemeje amasezerano yo kugabanya imyuka itera izamuka ry’ubushyuhe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2022 saa 09:08
Yasuwe :

Bwa mbere mu myaka 30 ishize, Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje kuri uyu wa Gatatu, amasezerano mpuzamahanga yerekeranye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe hakumirwa ibinyabutabire bikoreshwa mu byuma bikonjesha n’ibitanga ubuhehere mu nzu.

Hamwe n’uyu mwanzuro bivuze ko Amerika yemeye amavugurura y’amasezerano ya Montreal yemerejwe i Kigali mu 2016 agamije kurengera ikirere aho ibihugu 137 byiyemeje kugabanya ikora n’ikoreshwa ry’imyuka ya ‘hydrofluorocarbon’ (HFCs) isanzwe ikoreshwa mu byuma bikonjesha, ikaba ifite imbaraga zikubye inshuro nyinshi imyuka ya ‘dioxyde de carbone’ mu kugira uruhare mu izamuka ry’ubushyuhe ku isi.

Senateri Chuck Schumer, yatangaje ko kwemeza aya masezerano bizazana inyungu mu rugamba rwo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, bigatuma haterwa intambwe ndende mu kugabanya izamuka ry’ubushyuhe ku isi kandi bikagira uruhare mu ihangwa ry’imirimo ku bihumbi by’Abanyamerika.

Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu babwiye Reuters ko ibihugu byo hirya no hino ku isi nibishyira mu bikorwa ayo masezerano avuguruye, bizagira uruhare mu kugabanyaho kimwe cya kabiri cya dogere Celsius ku bushyuhe mu mpera z’iki kinyejana.

Intumwa idasanzwe ya Perezida wa Amerika mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, John Kerry, wagize uruhare kugira ngo ayo mavugurura yemerezwe i Kigali mu 2016, yavuze ko iyemezwa ryayo ari intsinzi ikomeye mu rugamba rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no guteza imbere ubukungu bwa Amerika.

Aya mavugurura arimo ibijyanye n’intego n’ingengabihe yo gusimbuza HFCs ubundi buryo butangiza ibidukikije no -kubuza ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal n’ivugururwa ryayo gucuruza ibinyabutabire bibujijwe ku bindi bihugu bitayashyizeho umukono.

Abakora gaz ikoreshwa mu gushyushya mu nzu, kuzana ubuherere no gukonjesha bafashijwe mu kwemeza ayo mavugurura uhereye igihe Inteko yatoraga umwanzuro wo guhagarika HFCs imbere mu gihugu mu 2020 bavuze ko isinywa ry’ayo masezerano rizatuma hahangwa imirimo kandi uru rwego rukomeze kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga.

Durwood Zaelke, perezida w’ikigo gishinzwe imiyoborere n’iterambere rirambye wagize uruhare mu mugambi wo guhagarika HFCs, yavuze ko iri vugurura rishobora kuba urugero rwiza ku bindi bikiganirwaho byakorwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ibice biza ku isonga mu gukora ibikoresho bikoresha imyuka ya HFCs birimo leta za Louisiana, New Jersey, Texas n’ahandi mu gihe isoko ryagutse ry’ibikoresho bikonjesha n’ibitanga ubuhehere mu nzu ribarizwa hanze ya Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .