00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REMA yasabye uturere gukora imishinga irengera ibidukikije idashyize imbere amafaranga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 March 2025 saa 08:41
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyasabye uturere gutegura imishinga myiza yo kurengera ibidukikije isubiza ibibazo bihari aho gushyira imbere amafaranga kuko iyo mishinga iyo iteguye neza idashobora kubura inkunga yo kuyishyira mu bikorwa.

Ibi byagarutsweho ku wa 12 Werurwe 2025 ubwo i Kigali haberaga inama yahuje uturere twose n’Umujyi wa Kigali ngo bungurane ibitekerezo bizafasha mu gukora gahunda y’ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu myaka itanu iri imbere.

Ni inama yateguwe na Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’izindi nzego zitandukanye, itumirwamo ba Visi Meya bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere twose, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Iyo nama yamaze iminsi ibiri yari igamije gutegura ibigomba kujya muri gahunda y’ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ku rwego rw’Igihugu (NDC) by’umwihariko ibireba inzego z’ibanze.

NDCs ni gahunda z’ibikorwa ibihugu byashyize umukono ku masezerano yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ya Paris bikora buri nyuma y’imyaka itanu bikayishyikiriza Umuryango w’Abibumbye.

Umuyozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin yavuze ko muri NDC nshya iri gutegurwa, abayobozi b’uturere bafite uruhare runini mu kuyishyira mu bikorwa kuko ari bo begereye abaturage.

Bimwe mu bizibandwaho bireba inzego z’ibanze biri mu bice bibiri, harimo icyo kurwanya ibiza muri rusange by’umwihariko mu bice byibasirwa n’imyuzure n’inkangu nk’Uburengerazuba n’Amajyaruguru.

Hari kandi igice cyo kurwanya amapfa mu bice byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo mu gice cy’amayaga hibandwa ku mishinga yo kuhira imyaka.

Munyazikwiye yasabye abo bayobozi kugira gahunda zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe izabo ndetse abizeza inkunga y’amafaranga ku bazategura imishinga myiza isubiza ibibazo bihari.

Ati “Nta mushinga mwiza ubura amafaranga. Nidutekereza ikibazo dushaka gukemura tukaba ari ho duhera amafaranga azaboneka ariko nidutekereza amafaranga mbere nta muntu uzayaguha. Ariko nuvuga uti ‘dore ikibazo twahuye na cyo ukakigaragaza neza ukagaragaza n’igisubizo mwabonye mumaze kubiganiraho uzabona amafaranga yo gukoresha’.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Cyiza Béatrice yavuze ko ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe imbere mu gihugu zigomba kuba zihuye n’ibiteganyijwe ku rwego rw’Isi.

Yasabye abo abayobozi mu nzego z’ibanze kuba ku ruhembe mu kizishyira mu bikorwa no kizigisha abaturage, badategereje ubushobozi bw’umurengera kuko ihindagurika ry’ibihe rihari uyu munsi.

Ati “Reka dushyire umuturage ku isonga mu byo dukora byose by’umwihariko muri iyi Si ihinduka buri munsi aho ihindagurika ry’ibihe ridategereje ko dushyiraho ingamba. Reka tubyigishe abaturage bacu kandi tubafashe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste yavuze ko bagiye gukorana n’inzego z’ibanze, bakegera abaturage kugira ngo na bo babyumve neza, bityo bagire uruhare mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

U Rwanda, kuva mu 2020 rwatangiye gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka 10 yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, aho kugera mu 2030 ruzaba rumaze kugabanya 38% by’umwuka wangiza ikirere rwoherezayo.

Ni gahunda izatwara miliyari 11$ harimo miliyari 5.3$ azakoreshwa mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’ikirere zamaze kubaho n’andi miliyari 5.7$ azakoreshwa mu gushyiraho ingamba zishobora gukumira iyangirika ry’ikirere.

Muri NCD irangiye ya 2020-2025 u Rwanda rwabashije kubona miliyari 4.5$ yo gukoresha muri ibyo bikorwa ariko haracyashakishwa andi miliyari 6.5$ asigaye ngo iyo gahunda yose ishyirwe mu bikorwa.

Bunguranye ibitekerezo ku bikwiye gukorwa mu myaka itanu yo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe mu Rwanda
Umuyozi Mukuru wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin yavuze ko muri NDC nshya iri gutegurwa abayobozi b’uturere bafite uruhare runini mu kuyishyira mu bikorwa ndetse abizeza inkunga
Uturere twose n'Umuyi wa Kigali byari bihagarariwe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Cyiza Béatrice yasabye abyobozi mu nzego z'ibanze kumvisha abaturage impamvu yo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y'Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste yavuze ko bagiye kwegera abaturage bakumva uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije
Bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .