00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo z’ubugenzuzi ku bidukikije zitanyujijwe mu rugaga ntizizajya zemerwa – RAPEP yatanze umuburo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 May 2024 saa 06:09
Yasuwe :

Urugaga Nyarwanda rw’Inzobere mu bijyanye n’Ibidukikije, RAPEP rwatangaje ko umunyamuryango uzajya akora ubugenzuzi n’ubushakashatsi bujyanye n’iyubahirizwa ry’ibidukikije ku mushinga runaka ugiye gukorwa, raporo y’ibyavuyemo ntayinyuze mu rugaga, ibyo yakoze bitazajya byemerwa mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zo kurengera ibidukikije.

Mu rugendo rwo gukomeza gahunda zo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo basaba ko umushinga wose ugiye gukorerwa ku butaka bw’u Rwanda ukwiriye kubanza gukorerwa igenzura, bikozwe n’inzobere zabyigiye hanyuma zakwanzura ko utabangamira ibidukikije ukabona gushyirwa mu bikorwa.

Nk’urugero niba ugiye gutangiza ikirombe cyo gucukuramo amabuye y’agaciro, cyangwa kubaka umuhanda, uwo muhanga agomba kureba ko amabwiriza yateganyijwe yakurikijwe uko yakabaye, hanyuma nyir’umushinga agahabwa icyemezo cyo kuwukora.

Ni imirimo ubu ikorwa n’abanyamuryango ba RAPEP, aho iyo inzobere isoje ubwo bugenzuzi cyangwa ubushakashatsi ijyana raporo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB hanyuma nyir’umushinga agahabwa uruhushya agahemba na ya nzobere bijyanye n’amasezerano bagiranye.

Ubwo abanyamuryango ba RAPEP bari mu nama y’Inteko Rusange, Umuyobozi wayo Ngendahayo Richard yavuze ko ubusanzwe umunyamuryango ubwe ari we wijyaniraga iyo raporo muri RDB.

Yavuze ko ari ibintu byasabiwe guhagarikwa, raporo ikazajya ibanza kunyuzwa muri RAPEP kugira ngo ihabwe "Visa" mbere yo koherezwa muri RDB nk’urwego rushimangira bwa nyuma ko umushinga ukomezwa.

Ati “Tuba dukeneye kureba uko zikorwa, kuko dukora imirimo myinshi. Tukareba abazikoze, ubuziranenge bwazo, n’ibindi bituma hamenywa ko imishinga yose ihari ibungabunga ibidukikije nta n’umwe usigaye, tukamenya kandi ko bikorwa neza.”

Yakomeje avuga ko kunyuza izo raporo muri RAPEP mbere y’uko zoherezwa muri RDB, bizajya bikorerwa ku ikoranabuhanga. Akiyohereza izajya isuzumwa ihabwe uruhushya (visa) ibone kujyanwa muri RDB. Ni bwo buryo bwiza bwo guteza imbere umwuga dukora.”

Ibi bizajya bituma na RDB ibanza kugenzura, irebe ko uwo muntu abyemerewe ndetse ari n’umunyamuryango wemewe na RAPEP ubundi ibyo yasuzumye bibone guhabwa umugisha.

Ngendahayo yavuze ko mu igenzura RAPEP yakoze, byagaragaye ko mu bugenzuzi mu bijyanye no kurengera ibidukikije bakora, hari abashakaga gukora bonyine kandi ari umurimo usaba ubufatanye bw’inzobere zitandukanye

Ni akazi kazajya gakorwa n’inzobere zikorera mu bigo by’abanyamwuga byemewe na RAPEP. Ngendahayo akavuga ko ari yo mpamvu mu mwaka ushize “RAPEP yahaye impushya ibigo 51 bishinzwe iyo mirimo.”

Uzajya yohereza izo raporo azajya atanga umusanzu w’ibihumbi 30 Frw yo kwifashisha mu kubaka porogaramu ya mudasobwa izajya izakira, kwishyura uyikoresha n’abakozi b’inzobere bazajya banyura muri izo raporo.

Kugeza uyu munsi, RAPEP ifite abanyamuryango barenga 260 bari mu byiciro bitatu birimo abahanga kurusha abandi n’abakizamuka.

Urugaga Nyarwanda rw’Inzobere mu bijyanye n’Ibidukikije, RAPEP, Ngendahayo Richard yerekanye ko umunyamuryango utazajya anyuza raporo y'ubugenzuzi bwakozwe ku mushinga runaka ugiye gushyirwa mu bikorwa, ibyo yakoze bizajya biteshwa agaciro
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAPEP, Jean Paul Ndayisabye ubwo yerekanaga impamvu uru rugaga rukwiriye gushyiraho ikigega cyo gushyigikira abanyamuryango, haba uwabyaye, uwashyingiwe n'abandi
Umunyamabanga Mukuru w'Urugaga Nyarwanda rw’Inzobere mu bijyanye n’Ibidukikije, RAPEP Bonny Rutembesa ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ibyakozwe mu mwaka ushinze wa 2023
Abanyamurango ba RAPEP beretswe uko urugaga rwabo ruhagaze mu nzego zose haba mu rw'imari, ubuyobozi n'ibindi
Abagize Urugaga Nyarwanda rw’Inzobere mu bijyanye n’Ibidukikije, RAPEP batoye amategeko atandukanye agenga uru rugaga arimo n'irigenga ikigega cyo kunganira uwabyaye, uwapfushije, uwashyingiwe n'ibindi

Amafoto: Nkusi Christian


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .