00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Life Insurance yateye ibiti birenga 1500 mu Karere ka Ngoma

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 November 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Sosiyete y’Ubwishingizi bw’ubuzima ya Prime Life Insurance yatanze umuganda wo gutera ibiti 1750 mu Karere ka Ngoma, mu rwo kurengera ibidukikije no gufasha mu kwihaza mu biribwa.

Igikorwa cyo gutera ibyo biti cyabaye ku itariki 20 Ugushyingo 2024 kibera mu Ishuri Ryisumbuye rya Kabilizi riri mu Murenge wa Karembo ahatewe ibiti bya avoka 150 n’ibindi 1600 by’inturusu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakora muri Prime Life Insurance, abayobozi mu nzego z’ibanze muri Ngoma, ubuyubozi bw’iryo shuri n’abanyeshuri kugira ngo bazakomeza kubyitaho.

Umuyobozi w’iryo shuri, Nsengiyumva Emmanuel, yavuze ko ibiti byatewe babyitezeho umusaruro ufatika mu buzima bw’ikigo no ku mibereho y’abanyeshuri.

Ati “Ibi biti byatewe bizadufasha mu gukemura ikibazo cy’inkwi zo gutekera abanyeshuri kandi iby’imbuto bizadufasha kubagaburira indyo yuzuye bige batsinde neza”.

Nsengiyumva kandi yashimye Prime Life Insurance ku kuba yarenze ibyo gutanga ubwishingizi ikababera umufatanyabikorwa mu gutera ibiti bitanga umusanzu ukomeye mu kigo.

Iyakare Daniel wiga muri icyo kigo yavuze ko nk’abanyeshuri ibyo biti bazabyitaho muri gahunda basanganywe aho buri shuri rigira ibyo rishinzwe kwitaho kugira ngo bizakure neza kandi bibashe kubagirira akamaro mu myigire yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent yavuze ko bishimiye gutanga umusanzu mu gutera ibiti kuko na byo ari nko guteganyiriza ubuzima.

Ati “Intego ni ugutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije no gufasha iki kigo kubona indyo yuzuye muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.Nka Prime Life Insurance ntitwirebaho nk’abakozi n’imiryango yabo gusa ahubwo tugira n’inshingano z’ibyo ikigo cyacu kimarira umuryango mugari n’Igihugu muri rusange”.

“Ibi biti by’amoko abiri twateye bizamara igihe kinini ku buryo n’abana bazaza kuhiga mu gihe kiri imbere bazasanga twarakoze icyo gikorwa kibafatiye runini ndetse n’irusobe rw’ibinyabuzima muri rusange”.

Meya w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yashimye umusanzu wa Prime Life Insurance avuga ko uzabafasha mu kwesa umuhigo ako karere gafite wo gutera ibiti kuri hegitari zirenga ibihumbi 40.

Yakomeje avuga ku cyo biteze kuri ibyo biti mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Iki gikorwa kizafasha ririya shuri kuko tujya duhura n’ibiza by’umuyaga mwinshi uza nta kiwutangira kuko ibiti ari bikeya ugasakambura ibigo by’amashuri n’izindi nyubako. Twizeye ko biriya biti bizajya bitangira uwo muyaga ntugire ibyo wangiza kuko gusana ibyangiritse bitwara imbaraga nyinshi”.

Niyonagira yongeyeho ko ibyo biti Prime Life Insurance yateye bizanafasha mu gukurura imvura muri ako karere kuko gakunze kwibasirwa n’izuba ryinshi bitewe n’amashyamba adahagije.

Ubuyobozi bwa Prime Life Insurance butangaza ko gutera ibiti muri icyo kigo cy’ishuri bizarangira hatewe ibigera ku 2500 ku buso bwa hegitari ebyiri buhari kandi bakomeze kubyitaho bikure ndetse nyuma bakomereze n’ahandi mu uwo Murenge wa Karembo.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yavuze ko bishimiye gutanga umusanzu mu gutera ibiti kuko na byo ari nko guteganyiriza ubuzima
Iyakare Daniel yavuze ko ibiti byatewe nk'abanyeshuri bazakomeza kubyitaho
Igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze mu karere ka Ngoma
Ibiti byatewe ku buso bugari
Ibiti byatewe birimo n'ibya avoka
Abanyeshuri bari mu bitabiriye icyo gikorwa kugira ngo bazabashe gukomeza kwita kuri ibyo biti
Akerere ka Ngoma kashimye Prime Life Insurance nk'umufatanyabikorwa mwiza
Meya w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yashimye umusanzu wo gutera ibiti wa Prime Life Insurance, avuga ko uzabafasha mu gukumira ibiza
Nsengiyumva Emmanuel yavuze ko ibiti Prime Life Insurance yateye mu ishuri ayoboye, bigiye guhindura byinshi mu mibereho yaryo

Amafoto: Jabo Robert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .