Yabigarutseho kuri uyu Mbere tariki 9 Nzeri 2024 ubwo yatangizaga Inama ya 24 y’abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre yitabiriwe na ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga barenga 20 ndetse n’abacamanza bo kuva ku Rukiko rw’Ikirenga kugeza ku Nkiko z’Ibanze. Abayitabiriye bose hamwe barenga 300 baturutse mu bihugu 45.
Abayitabiriye bagamije kwigira hamwe uko ubutabera burengera ibidukikije bwarushaho gutezwa imbere no kureba uko ubutabera mu bihugu bigize Commonwealth bwarushaho gukomera.
Mu Ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abahisemo ko iyi nama ibera mu Rwanda ndetse anabaha ikaze i Kigali.
Yakomeje avuga ko ingingo yo kurengera ibidukikije ari ingenzi cyane kuko ingaruka zo kubyangiza zikomeje kwigaragaza.
Ati “Ubutabera bugamije kurengera ibidukikije ari nayo nsanganyamatsiko y’iyi nama y’ingenzi, buza imbere mu ntego kuri Commonwealth, mu myaka ibiri ishize ubwo u Rwanda rwagiraga amahirwe yo kwakira CHOGM, ikibazo cyihutirwa cy’imihindagurikire y’ibihe cyari imbere kuri gahunda. Kuri uyu munsi imyuka ihumanya ikirere ikomeje kugira ingaruka kuri Afurika n’ibihugu by’ibirwa bito biri mu nzira y’amajyambere.”
Yakomeje avuga ko gushyira mu bikorwa amategeko agamije kurengera ibidukikije ari byo bizatuma Isi igira ahazaza harambye.
Ati “Hirya no hino ku Isi ubushyuhe buri kwigera ku kigero kitigeze kibaho, ubwiza bw’umwuka duhumeka burushaho kugabanuka ari nako twese bidushyira mu byago. Gushyira mu bikorwa amategeko arenga ibidukikije na politike ni ingenzi niba dushaka kubaka ahazaza hafite isuku kandi harambye.”
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe mu byo u Rwanda rwashyizemo imbaraga ari ukuvugurura urwego rw’ubutabera by’umwihariko hashyirwaho amategeko agamije kurengera ibidukikije.
Ati “Mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twatangiye urugendo rwo kuvugurura urwego rw’ubutabera, yari amahitamo yacu yaturutse ku byo twemera by’uko amategeko ari ingenzi mu kubaka Amahoro, umutekano n’iterambere.”
“Rimwe mu mategeko u Rwanda rwashyizeho ni uguca amashashi, umusaruro wabyo ni ntagereranywa, hejuru y’isuku mu mihanda yacu no mu ngo zacu, ibi byadufashishije gucunga umutungo wacu tutishingirije cyane abo hanze.”
Yavuze ko “Hamwe n’abacamanza bigenga kandi bafite uburambe, hari byinshi byakorwa mu kurinda ibidukikije byacu no gutanga ubutabera bwo kubirengera aho bikenewe.”
Yakomeje avuga ko ikindi u Rwanda rwashyizemo imbaraga ari ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bituye muri Pariki zitandukanye.
U Rwanda rwiyemeje guhagarika ikoreshwa ry’amashashi ndetse no kuyinjiza mu gihugu mu 2005, mbere y’uko mu 2008 hashyirwaho itegeko rikumira ikoreshwa n’iyinjizwa mu gihugu ryayo mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!