Pariki ya Gishwati-Mukura yashyizwe mu byanya kimeza byemewe na UNESCO

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Ishyamba rya Gishwati na Mukura riherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda ryashyizwe mu rutonde rw’ibyanya kimeza byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (World Network of Biosphere Reserves), rukorwa n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).

Iki cyanya cya Gishwati-Mukura cyatangarijwe rimwe n’ibindi byanya 23. Iki cyanya kigiye muri urwo rutonde gisangamo icyanya cy’ibirunga giherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, cyo cyashyizwemo mu 1983.

Ibi byanya kimeza bibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bigamije gufasha abantu kurushaho gusobanukirwa no gukurikiranira hafi isano y’ibikorwa bya muntu n’ibidukikije hagamijwe gukomeza kurinda urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.

Ibyo byanya kandi bifasha mu bushakashatsi, gushakira ibisubizo ibibazo bijyanye n’ibidukikije byugarije Isi, ari nako byifashishwa mu kubibungabunga no guhanga udushya.

Kuba icyanya cya Gishwati-Mukura gishyizwe muri uru rutonde, bizafasha u Rwanda gukomeza kumenya neza ingaruka z’ibikorwa bya muntu ku rusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri iryo shyamba, ingaruka bigira ku baturiye iryo shyamba no ku bidukikije muri rusange ndetse no ku mihindagurukire y’ibihe nk’ikibazo gihangayikishije isi muri iki gihe.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yatangaje ko kuba pariki ya Gishwati –Mukura igiye mu byanya byemewe na UNESCO, ari umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kugarura iryo shyamba ryari ritangiye gucika.

Yagize ati “Icyanya cya Gishwati-Mukura ni ahantu heza kandi hakungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima. U Rwanda rumaze igihe rushaka uburyo rwaribungabunga, hashyirwa imbaraga mu bikorwa karemano no kongera kuhagarura ishyamba. Ndashimira imbaraga zatanzwe n’abafatanyabikorwa bose bakoze batizigama akaba ariyo ntandaro y’umusaruro twishimira uyu munsi.”

Kariza yavuze ko kubungabunga ibidukikije atari inyungu gusa ku rusobe rw’ibinyabuzima n’umurage ku bazaza, ahubwo ari n’uburyo bwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Muri Gashyantare 2016 nibwo ishyamba cyimeza rya Gishwati - Mukura riherereye mu ruhererekane rw’Imisozi y’isunzu rya Congo-Nil, ryemejwe nka Pariki y’Igihugu ya kane, yitezweho gutanga umusanzu mu kwinjiza amadevize binyuze mu bukerarugendo n’izindi nyungu zituruka ku bidukikije.

Iyo pariki iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na Hegitari 1 570, n’icya Mukura kingana na Hegitari 1 988.

Ayo mashyamba azwimo ibimera gakondo n’ubwoko bw’inyamaswa zinyuranye ziganjemo inkende n’impundu (chimpanzee) n’inkima (golden monkey), inyoni n’izindi nyamaswa nto zinyuranye.

Ni pariki yabashije kubaho kubera uruhare rwa leta n’abaturage, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi iyi pariki yari yakendereye, ituzwamo abaturage ndetse ibindi bikorwa byabo birushaho kuyangiza. Mu mwaka wa 2009 yatangiye kubungabungwa no gusubiranywa, ngo yongere ibe igicumbi cy’urusobe rw’ibinyabuzima.

Muri Mata 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyagiranye amasezerano y’imyaka 25 n’ikigo Imizi Eco-Tourism Development Ltd, yo gutunganya no gucunga Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, ku buryo ihinduka igice gikorerwamo ubukerarugendo mu gihugu.

Ishyamba rya Gishwati-Mukura ryashyizwe mu byanya kimeza byemewe na UNESCO nyuma y'imyaka ine ribaye pariki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .