00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Impinduka mu mashuri yatangiye gutekesha Biogaz na Briquette

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 May 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Amwe mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Nyagatare yatangiye gutekesha Biogaz na Briquettes mu rwego rwo kugabanya igiciro cy’amafaranga batanga ku bicanwa no kurengera ibidukikije.

Ni umuvuno mushya baciye nyuma y’aho amashuri asabwe guhindura uburyo yatekagamo ibiryo by’abanyeshuri kuko ahenshi bakoreshaga inkwi bikabatwara amafaranga menshi ya buri gihembwe.

Padiri Gakirage Jean Bosco washinze ishuri rya St Antoine riherereye mu Murenge wa Karangazi, avuga ko kuva aho batangiriye gutekesha Briquettes, amafaranga bakoreshaga mu kugura ibicanwa yagabanutse mu buryo bugaragara.

Yagize ati “Mu gihembwe dukoresha miliyoni 1.2 Frw mu guteka dukoresheje briquettes aho gukoresha miliyoni 5 Frw twakoreshaga ku nkwi. Guteshesha Briquettes kandi bidufasha mu kurinda ihumana ry’ikirere bikarinda abanyeshuri ingaruka zituruka ku mwuka mubi.”

Umuyobozi wa Mary Hill Girls school, Mukaminega Announciate, we avuga ko kuva batangiye iyi gahunda yo gutekesha Biogaz babonye ari nziza cyane akagaragaza ko bafite imbogamizi z’umubare muke w’abanyeshuri n’inka zidatanga amase ahagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, ashimira ibigo by’amashuri byatangiye gukoreshwa uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije, akavuga ko n’abaturage bifuza ko bakoresha gaz n’imbabura za cana rumwe mu rwego rwo kurengera amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Ati “Turifuza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo twihutishe ikwirakwizwa ry’imbabura za cana rumwe , cyane cyane mu miryango yo mu byaro, ntabwo gaz zigicanwa n’abifite gusa n’abandi baturage bazikoresha.’’

Meya Gasana yakomeje avuga ko muri gahunda bafite ari uko bagomba kugabanya cyangwa bagakuraho ibintu byo gutekesha inkwi.

Ati ‘‘Navuga ko hari uburyo butandukanye turimo dukoresha nk’uburyo bwa Gaz yaba mu bigo by’amashuri n’abaturage kandi ibyiza abantu bamaze kubona ko bishoboka, ntabwo abantu bagitekereza ko Gaz ikoreshwa n’abakire abenshi barayitinyutse. Turifuza kandi kongera imbabura zirondereza ibicanwa twizeye ko mu myaka itari myinshi tuzabona ingo zose zifite ziriya mbabura.’’

Kugeza ubu u Rwanda rwihaye umuhigo w’uko mu 2030 ruzaba rwaragabanyije 38% by’imyuka rwohereza yangiza ikirere.

Amashuri adatekesha inkwi ahorana igikoni gisukuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .