Nyagatare: Basabwe guhashya isuri ikomeje kujyana ubutaka bwabo muri Uganda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ugushyingo 2020 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Abaturage baturiye umugezi w’Umuvumba mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ko hari ubutaka bwabo bwagiye bujya ku ruhande rw’igihugu cya Uganda kubera isuri, basabwa kubungabunga ibiti byahatewe kandi bakanirinda kurenga imbibi z’ubutaka bwabo.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020 ubwo hatangizwaga umushinga ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe aho hatewe imigano ku mugezi w’Umuvumba ku burebure bwa kilometero umunani.

Ni mu mushinga ushinzwe kubungabunga ibidukikije NAP uzamara imyaka ine ukorera muri REMA aho uzakorerwa mu turere dutatu aritwo; Kirehe mu ishyamba rya Ibanda-Makera, Nyagatare mu mugezi w’Umuvumba ahazaterwa ibiti by’imigano ndetse hanaterwe ibiti mu nzuri z’abaturage na Rusizi ahazaterwa ibiti mu mirima y’icyayi iherereye Shagasha.

Siborurema Cassim ufite imyaka 54 utuye mu Murenge wa Matimba mu Kagari ka Cyembogo, yavuze ko ku nkengero z’umugezi w’Umuvumba yari ahafite umurima munini kubera isuri ngo Umuvumba waje guhindura inzira uca mu murima we hagati igice kimwe kimukira mu gihugu cya Uganda.

Ati “ Umurima wanjye wagarukiraga hakurya Uganda, buri gihembwe amazi agatwaraho ubutaka bungana na metero ebyiri tuza gushiduka amazi yaraciyemo hagati, ubu rero ubwo leta yazanye umushinga wo kurwanya isuri turabona uzadufasha cyane kurengera ubutaka bwacu ntibwongere gutwarwa n’amazi.”

Siborurema avuga ko ubu butaka bwe bwatwawe n’amazi kuva mu 1990, bugenda butwarwa n’amazi gahoro gahoro kugera ubwo bisanze isambu yose hasigaye nto ikindi gice kijya ku ruhande rwa Uganda.

Nsangabandi Janvier we yavuze ko hari abaturanyi be benshi bafite ubutaka bwagiye butwarwa n’Umuvumbi bukisanga ku gihugu cya Uganda kubera isuri.

Ati “ Uko umugezi w’Umuvumba ugenda ukubitana imbaraga ukubita ku butaka bw’u Rwanda bukagenda bwimuka bukajya hakurya Uganda.”

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko impamvu ubutaka bw’u Rwanda bukomeza gutwarwa n’amazi bituruka ku baturage barenga kuri metero 50 zagenwe nk’ubutaka bwa leta buturiye umugezi, nyamara ngo abari bahafite ubutaka barishyuwe. Yasabye abaturage kurinda izi metero bakanabungabunga imigano yahatewe.

Ati “Murabona ko hahanamye, iyo hahanamye ubutaka kugenda rero biroroha nibabungabunge ubu butaka imigano ikure bityo hazagira isura nziza ari nayo sura y’abaturage ba hano. Turabasaba kubungabunga ubu butaka n’uyu mugezi , turabasaba kutarenga za metero 50 zagenwe bakomeze bahinge mu mirirma yabo.”

Minisitiri Mujawamariya yasabye abaturage kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga hagamijwe kubaka ubukungu bufite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga uzatwara miliyari zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ine ukaba ufite intego yo kubaka ubushobozi mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe hirya no hino mu Rwanda hakorwa igenamigambi ry’igihe kirekire.

Muri uyu mushinga hazaterwa imigano ku nkengero z’umuvumba, guha abaturage ibiti bivangwa n’imyaka, guha abaturage ibiti by’imbuto ndetse mu rwego kuzamura imirire myiza no gutsura ubukungu mu rugo.

Hari kandi ahantu hazagenda hashyirwa amaterasi y’indinganire, imiringoti n’ibindi bikorwa kugira ngo hakomeze kurwanywa isuri hanabungabungwa ubutaka bw’u Rwanda.

Muri uyu mushinga hazaterwa imigano ku nkengero z’umuvumba, abaturage bahabwe ibiti bivangwa n’imyaka
Minisitiri Mujawamariya yasabye abaturage kubungabunga ibiti byatewe, baharanira ko ubutaka bwabo budatwarwa n'isuri
Igice kinini cy'ubutaka bw'u Rwanda butwarwa n'isuri kubera ko budateyeho ibiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .