Mu Ugushyingo 2020 mu Rwanda hateganyijwe kugwa imvura nyinshi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu Ugushyingo kugiye, mu Rwanda hazagwa imvura iruta iyari isanzwe igwa muri ayo mezi.

Icyo kigo cyagaragaje ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 100 na milimetero 300. Kugira ngo byumvikane ubukana bwayo, ni uko imvura imaze iminsi mike igwa hirya no hino mu gihugu, yari milimetero ziri hagati ya 60 na milimetero 150, iteganyijwe izaba ikubye kabiri.

Ubwiyongere bw’iyi mvura buzaterwa ahanini n’ubuhehere bw’umwuka n’isangano ry’imiyaga byiganje mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuyobozi w’ishami ry’iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Mathieu Mbati Mugunga, yavuze ko iyo mvura nta mpungenge nyinshi iteye, gusa aburira abantu kwitwararika cyane cyane abatuye mu bice bibamo ubutaka bworoshye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda, rivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 100 na 130 iteganyijwe mu majyaruguru y’Intara y’Iburasirazuba mu gice cy’Iburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, Gatsibo ndetse n’aka Kayonza. Ikaba kandi iteganyijwe mu Burengerazuba bw’Akarere ka Gatsibo, mu Majyepfo y’Akarere ka Gicumbi, mu gice kinini cy’Akarere ka Huye ndetse n’aka Gisagara.

Imvura iri hagati ya milimetero 130 na 160 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, ahandi hasigaye mu Karere ka Gatsibo, igice kinini cy’Uburasirazuba bwa Kayonza ndetse na Kirehe, uburengerazuba bwa Rwamagana na Nyagatare, agace gato ka Ngoma gahana imbibi na Bugesera, uburasirazuba bwa Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara ndetse ikaba iteganyijwe mu Karere kose ka Nyanza.

Imvura iri hagati ya milimetero 160 na 190 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Ruhango, Ngororero, Rubavu na Gakenke. Iteganyijwe kandi mu majyaruguru y’Uturere twa Rulindo, Gicumbi na Nyamagabe ndetse no mu gice cyo hagati cy’Akarere ka Kamonyi, mu Burengerazuba bwa Rusizi na Nyagatare.

Imvura iri hagati ya milimetero 190 na 210 iteganyijwe mu Majyepfo y’Uturere twa Kirehe, Ngororero na Muhanga, mu Burengerazuba bwa Kamonyi, mu Burasirazuba bwa Karongi ndetse no Majyaruguru ya Rutsiro na Gakenke.

Imvura iri hagati ya milimetero 210 na 240 iteganyijwe mu Majyepfo y’Uturere twa Musanze, Burera na Rutsiro, agace ko hagati ka Rusizi ndetse n’igice kinini cy’Akarere ka Karongi n’igice cy’ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izagwa mu Ugushyingo 2020 izaba iruta iyari isanzwe igwa muri uko kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .