Nanjye ni BK ni gahunda ikubiyemo ibikorwa bitandukanye BK yageneye ab’amikoro make, bakareka kumva ko iyi banki ari iy’abifite, abafite akazi gusa.
Ibyo bikorwa birimo nko gukuraho amafaranga ya buri kwezi abakiliya ba BK bakatwaga yo gucunga konti bayifitemo, ubu bikaba ari ubuntu.
Hagabanyijwe kandi ikiguzi cyo kuba wakoherereza mugenzi wawe amafaranga uyakuye kuri konti yawe ufite muri BK, mu gihe wifashishije ikoranabuhanga nka telefone, inguzanyo zidasaba inyungu kwizigamira ugahabwa inyungu n’ibindi.
BK yashyizeho kandi serivisi zifasha buri muntu wese mu cyiciro arimo, yaba ari umuhinzi ukora ubuhinzi buciriritse, umunyeshuri, umucuruzi ndetse n’abandi, ku buryo buri wese ahabwa serivisi zijyanye n’ubushobozi afite.
Ibi bijyana no koroherwa no gukorana n’ibigo by’imari, byose bitangiriye ku gufungura konti.
Ubwo yari mu gikorwa cy’Umuganda cyahuriwemo n’abayobozi b’ibigo bitandukanye n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yavuze ko iyi gahunda imaze kugezwa mu gihugu hose.
Ati “Umusaruro ukomeje kuzamuka mu buryo bushimishije cyane ku buryo nko mu byumweru bine bishize, twamaze kugera ku bantu barenga ibihumbi 30 ndetse dushaka kugera ku Banyarwanda byibuze ibihumbi 150 bitarenze uyu mwaka.”
Muri iyi gahunda ya ‘Nanjye ni BK’, abakozi ba BK bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2024, mu turere twose tw’Igihugu. Iyi gahunda kandi inahuzwa na gahunda ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, izwi nka ‘GIRA WIGIRE’, igamije gufasha Abanyarwanda kwivana mu bukene, bakikuramo intekerezo zo kumva bazahora bahabwa kuko “ubufasha butazahoraho”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yagaragje ko nubwo u Rwanda rwibohoye, ariko kwibohora bitarangira na cyane ko u Rwanda ubu ruri muri gahunda yo kwibohora ubukene, imibereho mibi n’indi mico isubiza Abanyarwanda inyuma.


















Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!