Mu byumweru bibiri hazagwa imvura nke cyane mu duce tumwe tw’igihugu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Kanama 2020 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu minsi icumi iri imbere mu gihugu hazagwa imvura iringaniye mu turere tumwe.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kanama 2020 hagati y’itariki ya 21 n’iya 31; mu Rwanda hateganyijwe kugwa imvura iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 15.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 15 iteganyijwe mu karere ka Musanze, agace gato ka Burera gahana imbibi na Musanze, mu karere ka Nyabihu mu bice bihana imbibi n’uturere twa Musanze, Gakenke na Ngororero.

Iteganyijwe kandi mu gice kinini cy’akarere ka Ngororero gihana imbibi na Musanze, mu karere ka Muhanga ahegereye Ngororero na Nyabihu, agace gato ka Gakenke kegereye Nyabihu, ndetse n’agace ka Nyamagabe kegereye Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 1 n’eshanu iteganyijwe mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, mu bice by’Intara y’Amajyepfo, mu majyaruguru mu turere twa Rulindo na Gicumbi. Imvura kandi izagwa muri Gasabo mu duce twegereye Rulindo no mu karere ka Nyarugenge mu duce twegereye Kamonyi.

Imvura iri hagati ya 0 na 1 iteganyijwe mu tundi turere tw’intara y’Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izagwa muri ibi bihe ingana n’isanzwe iboneka muri ibyo bihe. Icyo kigo cyatangaje ko biragaragaza ko imvura iteganyijwe muri rusange ari nkeya cyane.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu byumweru bibiri hazagwa imvuga nke mu bice bitandukanye by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .