00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meteo yateguje ko ukwezi kwa Kanama 2024 kuzakomeza kurangwa n’izuba

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 August 2024 saa 09:04
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko ukwezi kwa Kanama 2024 mu bice byinshi by’igihugu hazarangwa n’ibihe by’izuba.

Meteo Rwanda yagaragaje ko ibyo bizagira ingaruka ku buhehere bw’ubutaka ndetse hakaba hanateganyijwe n’igabanuka ry’amazi muri rusange.

Ibyo kandi birashingira ku kuba u Rwanda ruri mu bihe by’impeshyi ariko mu gice cya kabiri n’icya gatatu cy’uku kwezi, ubuhehere bw’ubutaka buziyongera bitewe n’imvura iteganyijwe kwiyongera muri ibyo bice.

Meteo Rwanda kandi yatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi na ho mu bindi bice hazagwa imvura nke hamwe na hamwe.

Yatangaje ko imvura iteganyijwe muri Kanama 2024 iri hagati ya milimetero 0 na 60.

Nko mu Burengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyabihu, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu n’igice gito cyo mu majyarurugu ya Ngororero hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Meteo Rwanda yashimangiye ko imvura iteganyijwe ari nk’isanzwe muri uko kwezi kwa Kanama.

Ku rundi ruhande ariko ibice bito byo muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe, Akarere ka Rutsiro, Ngororero, ibice byo hagati mu turere twa Rubavu na Musanze no mu majyaruguru y’Akarere ya Burera, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40.

Ku birebana n’ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Celcius 20 na 30 na ho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere selisiyusi 6 na 14.

Nubwo bimeze bityo ariko muri rusange, ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubusanzwe bwa Kanama.

Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe kwiyongera ugereranyije n’amezi yabanje, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba aho umuyaga mwinshi uteganyijwe.

Kanama izarangwa n'ubushyuhe busanzwe mu bihe by'impeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .