Ibi Meteo Rwanda yabiteguje kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023 ubwo yagaragazaga iteganyagihe ryaranze ukwezi kwa Gashyantare 2023 ndetse n’iry’amezi atatu ari imbere.
Imvura nyinshi izaba iri hagati ya milimetero 500-600 ikazagwa mu bice by’Intara y’Amajyepfo nko mu Karere ka Nyaruguru ndetse no mu Karere ka Musanze n’ibice byo mu ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iyi mvura kandi iteganyijwe mu bice by’Amajyaruguru y’uturere twa Nyabihu mu Burengerazuba ndetse na Gakenke mu Majyaruguru y’Igihugu.
Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe kugwa mu ntara zitandukanye z’igihugu zirimo iy’Amnajyaruguru, Amajyepfo ndetse n’iy’Uburengerazuba na bimwe mu bice by’amajyarugu y’akarere ka Nyarugenge n’iby’amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.
Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe henshi mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Kicukiro, mu majyepfo y’Akarere ka Gasabo n’agace gato k’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyarugenge.
Iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe henshi mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kicukiro, mu majyepfo y’Akarere ka Gasabo n’agace gato k’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyarugenge mu gihe iri munsi ya milimetero 300 iteganyijwe mu mu burasirazuba bw’uturere twa Nyagatare na Gatsibo ndetse n’agace gato k’amajyepfo y’Akarere ka Kirehe.
Meteo Rwanda ivuga ko bijyanye n’imvura y’Itumba ya 2023 iteganyijwe isaba inzego za leta, iz’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta n’Abanyarwanda by’umwihariko abahinzi gushingira kuri iryo teganyagihe mu gutegura ibikorwa byabo.
Irakomeza iti “Inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima, guhitamo imbuto zera vuba, kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi no guterera ku gihe.”
Yibutsa kandi abahinzi “Gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije ndetse no kwita ku buryo bwo guhinga butuma ubutaka bubika amazi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!