00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meteo Rwanda yateguje igabanyuka ry’imvura mu mpera za Gicurasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2024 saa 08:59
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Iteganyagihe mu Rwanda, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva tariki ya 21 kugeza kuya 31 Gicurasi 2024 mu gihugu hose imvura izakomeza kugabanuka ugereranyije n’imvura yari imaze iminsi.

Meteo Rwanda yatangaje ko hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu mu gice cya gatatu cya Gicurasi, uretse mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe ihangwa.

Iminsi iteganyijwemo imvura izagwa tariki ya 21, 27 na 28 Gicurasi bitewe n’ahantu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku miyaga ituruka mu Nyanja y’u Buhinde n’imiterere ya buri hantu.

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice. Mu karere ka Bugesera, mu majyepfo y’akarere ka Rusizi, mu burasirazuba bw’uturere twa Huye, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, mu burengerazuba bw’uturere twa Ngoma na Rwamagana ndetse no mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .