Meteo Rwanda ivuga ko iyo mvura izaba irimo umuyaga mwinshi mu bice bitandukanye by’igihugu. Ahateganyijwe kugira imvura nyinshi kurusha ahandi ni mu Ntara y’Iburengerazuba, Intara y’Amajyepfo, mu Mujyi wa Kigali no mu majyepfo y’Intara y’Iburasirazuba.
Iyi mvura izagwa iri hagati ya milimetero 10 na 50 ku munsi. Uko babara amazi ya milimetero, urugero nk’amazi ya milimetero 10, ni litiro icumi zaguye mu butaka bwa meterokare 10.
Meteo ivuga ko iyo mvura izaterwa n’isangano ry’umuyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka bwiyongereye mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Umuyaga uteganyijwe uzaba ufite muvuduko uri hagati ya metero 5 na 10 ku isegonda.
Meteo Rwanda yashishikarije Abaturarwanda bose kwitwararika bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira ibiza.

TANGA IGITEKEREZO