00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abamotari batangiye guhabwa inyoroshyo kuri moto z’amashanyarazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 November 2024 saa 10:28
Yasuwe :

Uruganda rukora moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi rwa Spiro Rwanda rwashyizeho inyoroshyo yo kugabanya igiciro ku bamotari , nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utangaje igihe ntarengwa cyo guhagarika iyinjizwa rya moto zikoresha lisansi.

Guhera muri Mutarama 2025, Umujyi wa Kigali ntabwo uzongera kwemera kwandika moto zikoresha lisansi mu gihe zigiye gukoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ni uburyo bwo kurengera ibidukikije hirindwa ibinyabiziga byohereza imyuka yanduza ikirere, nkuko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2025, Spiro yatangiye gushyiraho inyoroshyo, igabanya ibiciro kuri moto zayo z’amashanyarazi.

Moto za Spiro zari zisanzwe zigura miliyoni 1.8 ariko zashyizwe ku 750 000 Frw ndetse hashyirwaho uburyo bwo kuba hatangwa n’umugozi wo gushyira umuriro muri moto (Chargeur) ku batuye kure ya sitasiyo z’amashanyarazi.

Tuyishime Muzamini ushinzwe ibikorwa muri Spiro Rwanda, yavuze ko mu minsi ibiri bamaze batangije iyi gahunda, abantu basaga 500 bamaze kwiyandikisha bashaka moto z’amashanyarazi.
Ati “Mu minsi ibiri tumaze kwandika abantu barenga 500 bashaka izi moto. Ni igikorwa gikomeye, twe icyo dusabwa ni ugukora moto nyinshi zihagije abakiliya.”

Yavuze ko nta gihombo bafite kuba bagabanyije ibiciro kubera ko abakiliya biyongera kandi bikaba bizashimangira gahunda ya Leta yo kurengera ibidukikije.

Ati“Twe nta gihombo dufite, akenshi nka Leta iyo ubona hari igikorwa ishaka gukorera abaturage irengera ibidukikije, natwe biratworohera kugira ngo tuyifashe. Mu gihe kizaza ubwo hazaba nta myuka yanduza ikirere, nibwo muzabona ko nta gihombo.”

Yavuze ko abari kwiyandikisha basabwa kwishyura amafaranga y’ibanze ibihumbi 75 Frw, moto zikazatangira gutangwa muri Mutarama 2025.

Blanche Dusingizimana umaze igihe atwara moto y’amashanyarazi ya Spiro, yavuze ku itandukaniro ryayo na moto ikoresha lisansi.

Ati “Iz’amashanyarazi ntabwo zanduza ikirere kandi zigira umusaruro. Iyo uri kuyikoresha wunguka kurusha uwakoresheje lisansi. Ikindi ntabwo ivuna, uyitwara ntabwo avunika.”

Yatanze urugero rw’uko nk’iyo aguze batiri ya 2100 Frw, amafaranga make akorera ari 9000 Frw.

Ati “Urizigima kandi ukanarya. Ikindi ni uko Moto ya Spiro nta moto iyirusha imbaraga, ni moto ifite imbaraga nyinshi ugereranyije na moto ya lisansi.”

Kugeza ubu Spiro ifite sitasiyo z’amashanyarazi zirenga 40 hirya no hino mu gihugu. Tuyishime yavuze ko ku batuye kure y’ahari sitasiyo zayo, bashyiriweho uburyo bwo kugura Chargeur bakongeraho ibihumbi 75 Frw.

Kuri ubu mu bihugu bya Bénin, Togo, u Rwanda na Kenya, habarizwa moto za Spiro 18,000 na batiri 40,000 ziri gukoreshwa.

Spiro ivuga ko ishaka gufasha Leta y'u Rwanda kugera ku ntego yayo yo kuba igihugu kirengera ibidukikije, hirindwa ibinyabiziga byangiza ikirere
Mu minsi ibiri hari hamaze kwandikwa abashaka moto z'amashanyarazi 500
Biteganyijwe ko mu ntangiriro za Mutarama 2025, Umujyi wa Kigali uzaba wemera moto nshya z'amashanyarazi
Spiro yatangije ubukangurambaga bwa moto z'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .