00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Hari gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane amabuye y’agaciro ari mu migezi yigabijwe n’abaturage

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 May 2024 saa 10:01
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bwatangije ubushakashatsi bugamije kumenya niba koko imigezi ya Mashyiga, Musogoro na Nyabahanga irimo zahabu nk’uko bivugwa n’abahakorera ubucukuzi butemewe.

Ni ikibazo kimaze igihe kigaragara mu mirenge ya Rubengera, Gashari na Rugabano aho abacukuzi babikora mu buryo butemewe n’amategeko batengagura imigezi n’imirima y’abaturage, bavuga ko bari gushakamo amabuye y’agaciro by’umwihariko zahabu.

Ubu bucukuzi bugira ingaruka zirimo amakimbirane ababukora bagirana n’abo batenguriye imirima, hakiyongeraho no kuba ubwo bucukuzi bukorwa mu buryo butubahirije amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, bukangiza ibidukikije.

Mu kiganiro Intara y’Iburengerazuba iherutse kugirana n’abanyamakuru cyari cyatumiwemo abayobozi b’uturere tugize iyi Ntara, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Théophile, yavuze ko abakora ubucukuzi butemewe bafatwa bagafungwa, abandi bakajyanwa mu bigo by’igororamuco kugira ngo berekwe andi mahirwe ari mu karere yabafasha kwiteza imbere batangije ibidukikije.

Visi Meya Niragire yavuze ko indi ntambwe bateye mu gushakira umuti iki kibazo ari ugukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, peterole na Gaz, RMB mu bushakashatsi bugamije kumenya koko niba amabuye y’agaciro abo bacukuzi batemewe bakurikira arimo.

Ati “Turi gukora na RMB kugira ngo baturebe niba koko amabuye y’agaciro abo bacukuzi bakurira arimo kugira ngo acukurwe na rwiyemezamirimo ubifitiye ubushobozi bityo bihagarike abajya kwangiza imigezi bayashakamo kandi batabifitiye uburenganzira”.

Akarere kavuga ko ubu bushakashatsi bwatangiye ndetse ko buri gukorwa n’ ikigo cy’Abashinwa kibifitiye ubushobozi.

Ati “Nibamara kutugaragariza ko harimo amabuye tuzahatanga ku mugaragaro abahahawe bafatanye n’inzego z’ubuyobozi kuhacungira umutekano kandi turatekereza ko bitari kera”.

Mu karere ka Karongi hasanzwe hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo coltan, casseterite na wolfram.

Karongi hari gukorwa ubushakashatsi mu kumenya niba koko imigezi yaho ibamo zahabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .