Intara y’Iburasirazuba yahawe umwihariko mu gutera amashyamba kubera ubuke bwayo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibidukikije, Mukarubibi Fitina yatangaje ko intara y’iburasirazuba bayihaye umwihariko mu mu gutera amashyamba menshi bitewe nuko ariyo ikiri inyuma mu kugira ubuso buteweho amashyamba buke.

Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera amashyamba 2019/2020 cyatangirijwe mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma ahatewe ibiti ibihumbi 16 ku buso bungana na hegitari 80.

Muri iki gihembwe iburasirazuba hazaterwa amashyamba ku buso bungana na hegitari 609.8, haterwe ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 5138.6. Hazavugururwa kandi amashyamba angana na hegitari 275 ndetse hanaterwe ibiti by’imbuto ibihumbi 163 505 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubutaka bunini budateweho ibiti burangwa muri iyi ntara.

Akarere ka Kirehe niko kazaterwamo ibiti byinshi aho kazaterwamo amashyamba angana na hegitari 276, ibiti bivangwa n’imyaka bingana na hegitari 286 n’ibiti by’imbuto 9750.

Mukarubibi Fitina yavuze ko bahaye umwihariko iyi ntara kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’amashyamba make akunda kuyigaragaramo bigatuma ibice bimwe na bimwe bitabonekamo imvura nkuko bikwiye.

Yakomeje avuga ko bishimira ko intego igihugu cyari cyarihaye yo gutera amashyamba ku kigero cya 30% cy’ubuso bw’igihugu yagezweho mbere ya 2020.

Ati “Mu gice cy’iburasirazuba ho baracyari inyuma cyane nko mu Karere ka Ngoma turacyari kuri 12 by’ubuso buteweho amashyamba, biradusaba imbaraga kugira ngo tuzamure iyo mibare ariko n’abaturage barasabwa kubigira ibyabo kugira ngo bya biti babirere bihinduke ishyamba.”

Yongeyeho ati “Ubu tugiye gufatanya dushyireho gahunda yihariye yo gutera amashyamba mu burasirazuba by’umwihariko nka Ngoma n’ahandi, hari ubwoko bw’ibiti byagaragaye ko bishobora kwera muri iki gice kandi bigatanga umusaruro harimo nk’igiti cy’umugazi, igifenesi n’ibindi bitandukanye bivangwa n’imyaka, ibyo byose nibyo tugiye gutera muri iyi ntara.”

Mukarubibi yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma iyi ntara idakunda kugira amashyamba menshi harimo kuba ubutaka bwaho bukunda kugira umuswa mwinshi hakiyongeraho n’izuba ryinshi.

Yasabye abaturage bo mu burasirazuba gukoresha ibiyaga bafite buhira ibiti kugira ngo bahangane n’izuba rikunda kubyumisha.

Abaturage bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma muri iyi ntara ibiti bihaterwa bidakura ngo biterwa nuko hakunda kugaragara izuba ryinshi na bike bizamutse bikaragirwamo amatungo .

Habanabakize Daniel utuye mu Murenge wa Rukumberi yagize ati “ Ibiti inaha turabitera ariko hari bamwe muri twe babiragiramo amatungo bigatuma bitazamuka, ikindi ni ubutaka bw’inaha usanga kubera izuba ryinshi ridapfa kubyorohera mu mikurire yabyo.”

Mukakayibanda Verediana we yagize ati “ Hari abantu babyahuramo inka nijoro kuburyo banazishora no mu mirima yacu, kugira ngo ibiti dutera bikure rero nuko leta idufasha mu guhana abo bantu bonesha amashyamba yacu.”

Ibarura riheruka gukorwa mu 2016 ryagaragaje ko amashyamba y’abaturage ari ku kigereranyo cya 67% y’ubuso, naho aya leta akaba ku kigereranyo cya 33%. Hagaragajwe kandi ko amashyamba y’abaturage afashwe nabi kandi afite umusaruro muke.

Abaturage batahanye ibiti byo gutera iwabo mu rugo ku bwinshi
Abaturage batahanye ibiti byo gutera iwabo mu rugo ku bwinshi mu Ntara y'Iburasirazuba
Ibiti byiganjemo inturusu n'ibindi bivangwa n'imyaka byatewe ku bwinshi
Muri iki gihembwe iburasirazuba hazaterwa amashyamba ku buso bungana na hegitari 609.8, haterwe ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 5138.6

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .